Abafite ubumuga bwo kutabona bagiye kujya bisomera Bibiliya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abafite ubumuga bwo kutabona bakorewe Bibiliya iri mu nyandiko ya Braille

Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda bakorewe Bibiliya iri mu nyandiko ya Braille, izabafasha gusoma no kumva ijambo ry’Imana batarisomewe.

Ni Bibiliya yanditswe kubufatanye bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, NCDP.

Hari hashize imyaka isaga icumi iyi Bibiliya yandikwa ikaba yarangije gukorwa ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu gihugu cy’u Budage.

Izi Bibiliya z’abafite ubumuga bwo kutabona zigiye guhabwa amashyirahamwe y’abafite ubumuga kugira ngo bazishyikirize abo zagenewe.

Dr Donatile Kanimba, uri mu bafite ubumuga bwo kutabona yasabye ko harandurwa akato kakigaragara muri zimwe mu nsengero.

Avuga ko imyumvire yo gufata abafite ubumuga nk’umuzigo ku muryango bikwiriye gucika ahubwo bagafashwa kubona ibituma bagira umumaro mu muryango.

Ati “Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”

Yavuze ko ubujiji bwo kutita ku bafite ubumuga butari mu baturage no mu nsengero gusa ko no mu bayobozi hari ababufite.

Ati”Ugasanga aho kugira ngo bamufashe baramushungera”.

- Advertisement -

Jean Marie Mukeshimana, uyobora ikigo gifasha gusubiza mu busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona cya Masaka, yasabye amadini n’amatorero kwigisha abakristu bafite ubumuga bwo kutabona gusoma no kwandika kuko usanga batitabwaho.

Yavuze ko abafite ubumuga bagihura n’ihohoterwa ribatera ibikomere bigatuma bata icyizere cy’ubuzima.

Ati ” Ijambo ry’Imana riraduhumuriza, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uradufasha wenda iki kibazo kizaba amateka”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yasabye abantu kugabanya mu kanwa kabo amagambo asesereza abafite ubumuga.

Yavuze ko bafite imishinga itandukanye irimo kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bashire ihungabana bahuye naryo mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko bari gukorana n’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo na bo babashe kwisomera ijambo ry’Imana mu buryo bw’amarenga.

Amadini n’amatorero asabwa kudaheza abafite ubumuga mu nshingano zitandukanye ngo kuko nabo bafite imbaraga n’ubwenge ku buryo babikoresha mu mirimo itandukanye yo mu nsengero.

Abafite ubumuga bwo kutabona bakorewe Bibiliya iri mu nyandiko ya Braille

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW