Abahinzi n’aborozi bagiye guhurizwa mu imurikagurisha ngarukakwezi

Abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda bagiye kugaragaza udushya turimo kongera agaciro umusaruro mu imurikagurisha ngarukakwezi ryiswe ‘ Farmers & Food Market’ rigamije kubafasha kumenyekanisha ibyo bakora.

Farmers & Foods Market iteganyijwe gutangira ku wa 6 Ukwakira, izasozwa ku wa 8 Ukwakira 2023. Izabera muri Kigali Soul Creative Hub ku Kimihurura.

Muri iri murikagurisha hazaba harimo ibiribwa byose, imboga, imbuto n’ibikomoka ku matungo yororerwa mu Rwanda.

Abazitabira iri murikagurisha harimo abakora imideli n’imyambaro itandukanye, imitako n’imirimbo ndetse n’ibyo kurya no Kunywa byakorewe mu Rwanda.

Abagana kuri iri soko bazabanyirizwa ibiciro ku byo bakeneye ndetse basusurutswe n’imyidagaduro itandukanye.

Migambi Jean, wateguye iri murikagurisha yabwiye UMUSEKE ko rigamije gufasha abagore n’urubyiruko bakora ubuhinzi kubashakira amasoko ahoraho.

Ati ” Ni ukugira ngo bakirigite ifaranga, kubahugura gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo no kubahuriza hamwe buri umwe akagira icyo yigira kuri mugenzi we.”

Avuga ko iri murikagurisha uzaba umwanya mwiza wo gufasha abo mu buhinzi n’ubworozi kwamamaza ibyo bakora.

Ni imurikagurisha rifite umwihariko kandi wo gushishikariza urubyiruko ibyiza no kugana mu buhinzi n’ubworozi mu buryo bugezweho.

- Advertisement -

Migambi Jean asanzwe ategura imurikagurisha rya Made in Rwanda Market yabitangiye muri 2017 aho amaze gufasha abarenga 500 kuzamura ubucuruzi bwabo.

Migambi Jean avuga ko iri murikagurisha rizabirwa nabaturutse mu gihugu hose
Hashyizweho uburyo bwo gufasha abashaka kumurika ibikorwa byabo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW