Abahuye n’ibiza batujwe i Muhira bahawe isomero rigezweho

RUBAVU: Imiryango 142 yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya yatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira yahawe isomero rigezweho, mu gikorwa cyahuriranye no gutangiza ukwezi kwahariwe Gusoma no kwandika

Uretse isomero, abanyeshuri batuye muri uyu mudugudu bashyikirijwe inkunga igizwe n’ ibitabo  8000, amakaramu 5200, amarati 200 n’ibindi bikoresho bifasha abanyeshuri.

Uwamahoro Joyeuse umwe mu babyeyi batujwe muri uyu mudugudu ashimira leta y’u Rwanda yabahaye aho kuba ashimagiza abagiraneza babukiye isomero ribaha ikizere cy’imyigire yisumbuyeho ku bana babo.

Ati’’Ibiza hano byatugizeho ingaruka kuko amakayi yose yaragiye bituma abana basubira inyuma kuko byabagoye gukora ibizami bisoza umwaka neza, turashima leta yaduhaye aho kuba dushimira n’aba bagiraneza baduhaye isomero rigezweho n’ibikoresho by’ishuri ubu dufite ikizere cyuko uyu mwaka aban baziga neza’’.

Hakizimana Francois  nawe watujwe muri uyu mudugudu avuga ko iri somero rizafasha abana kuzamura ubumenyi asaba ko n’abantu bakuru bashakirwa uko bakubakirwa iryabo nabo bakazamura ubumenyi.

Ati’’Wasangaga abana birirwa bakina gusa ubwo hajemo no gusoma kandi nabonye harimo ibitabo byinshi bigiye gufasha abana kuzamura ubumenyi ariko turasaba ubuyobozi no gutekereza abantu bakuru kuko natwe dukeneye kujya dusoma kuko bituma ubumenyi bwiyongera’’.

Umuyobozi mukuru wa USAID mu Rwanda no mu Burundi Jonathan Kamin agendeye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 yashimiye urwego u Rwanda rugezeho ugereranije n’ibindi bihugu yizeza gukomeza ubufatanye.

Ati’’Turishimira urwego bigezeho mu Rwanda mu gihe mu bindi bihugu byagabanyutse cyane kubera icyorezo cya COVID-19, mu Rwanda ubufatanye bwacu bwatumye abashishikariye gusoma bikuba kabiri ahandi byasubiye inyuma cyane ku Isi, kandi tuzakomeza ubufatanye kugira ngo umubare wiyongere.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Baguma Rose yasabye abarimu gushyigikira abana babakundisha gusoma kuko ari umusingi ukomeye w’ubumenyi.

- Advertisement -

Ati’’Barimu namwe babyeyi mushyigikire abana mu myigire yabo mubakundisha gusoma kugira ngo kugana ishuri bibe inzira y’iterambere kuri bo no ku gihugu dusaba kandi abantu bakuru gukunda gusoma no kubikundisha abato tubaha umwanya uhagije wo gusoma kuko ari umusingi ukomeye w’ubundi bumenyi’’.

Uyu mudugudu wa Muhira ukaba waratujwemo imiryango 142 yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu, byasize iheruheru imyiryango 1300.

Abana bakoze akarasisi karyoheye ijisho
Abayobozi batandukanye bafunguye ku mugaragaro iri somero
Abana bishimiye guhabwa isomero rizabafasha kunguka ubumenyi
Isomero bahawe ririmo ibitabo bizafasha abarigana
Umuyobozi mukuru wa USAID mu Rwanda no mu Burundi Jonathan Kamin
Isomero ryatashywe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira
Baguma Rose yasabye abarimu gushyigikira abana babakundisha gusoma

 

MUKWAYA OLIVIER / UMUSEKE.RW i Rubavu