Abajenerali bahanganye muri Sudan biteguye kuganira

Umukuru w’igisirikare cya Sudan, Gen Abdel Fattah Al-Burhan yavuze ko yiteguye kwicarana ku meza y’ibiganiro na Gen Mohamed Hamdan Dagalo, Umukuru w’umutwe wa Rapid Support Forces bahanganye.

Aba bagabo bombi bakomeje kurwana kuva muri Mata 2023 aho abantu barenga 5000 bamaze kwicwa kuva iyo mirwano yatangira.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu bagera kuri miliyoni eshanu bataye ingo zabo kubera imirwano.

Gen Burhan yabwiye BBC ko yiteguye kugirana ibiganiro na Hamdan Dagalo kugira ngo amahoro agaruke muri Sudan.

Uyu mujenerali wafashe ubutegetsi ku ngufu yahakanye ko abasirikare be batarimo kurasa abasivile.

Yavuze ko yizeye kugera ku ntsinzi n’ubwo yimuye ibiro bikuru bye akabijyana mu Mujyi wa Port Sudan wo mu burasirazuba kubera imirwano mu murwa mukuru Khartoum.

Gen Burhan yashimangiye ko azicarana na Gen Dagalo mu gihe cyose azakurikiza ibyo kurinda abasivile impande zombi zemeranyijweho mu biganiro byabereye i Jeddah muri Arabie Saoudite muri Gicurasi 2023.

Yagize ati Igihe icyo ari cyo cyose yaba yiyemeje gukurikiza ibyemeranyijwe i Jeddah, tuzicara ducyemure iki kibazo.”

Gen Dagalo aherutse gutangaza ko yiteguye ibiganiro bya politiki n’uwo bahanganye kugira ngo imirwano ihagarare burundu.

- Advertisement -
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW