Abakobwa bishyuriwe na FAWE basabwe kuba urumuri rw’iterambere

Abakobwa 211 barangije kwiga mu mwaka wa 2021/2022, bishyuriwe na FAWE Rwanda ifatanyije na MasterCard Foundation, basabwe kuba intangarugero no guharanira kuba urumuri rw’iterambere rirambye.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa 22 Nzeri 2023 ubwo aba basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza bahabwaga impamyabumenyi.

Aba bakobwa bize muri INES Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda, bagaragaje ko biteguye guhatana ku isoko ry’umurimo no gukora ibyiza umuryango Nyarwanda ubakeneyeho.

Bavuze ko FAWE Rwanda yababereye umubyeyi ubwo imiryango yabo yari yarabuze ubushobozi.

Igihozo Divine, umwe mu banyeshuri yavuze ko ibyo FAWE Rwanda yabakoreye bizafasha umuryango Nyarwanda muri rusange.

Yavuze ko mu nyigisho bahawe zabafashije kwihangira imirimo aho ubu yorora ingurube ndetse agakora n’ubucuruzi bw’inkweto.

Icyezumutima Lina Divine urangije amasomo muri INES Ruhengeri yavuze ko umubyeyi we yitabye Imana ari mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye, iyo hataba FAWE Rwanda na Mastercard Foundation ntiyari kwiga.

Ati “Ubuzima ntabwo bwari bworoshye, ariko tumaze kubona buruse byaroroshye.”

Mukamwezi Vestine, umubyeyi w’umwe mu bana bahawe impamyabumenyi yavuze ko FAWE Rwanda yagaruye urumuri mu muryango we.

- Advertisement -

Yavuze ko habuze gato ngo umukobwa we abure amahirwe yo kwiga none akaba yasoje ibijyanye na laboratwari.

Ati ” Ibyo byose mbicyesha FAWE Rwanda, buri wese aha yavuga aho yamukuye naho imugejeje, Imana izabampere umugisha.”

Mbabazi Christine, Umukuru wa Komite Nyobozi wa FAWE Rwanda, yavuze ko aba bakobwa bahawe ubumenyi butari ubwo mu ishuri gusa kuko bafite n’ubushobozi bwo guhanga imishinga ibyara inyungu bakanayishyira mu bikorwa.

Yavuze ko aba bakobwa batanga akazi ku bandi banyarwanda mu bijyanye n’inganda nto, ubworozi ndetse n’ubukorikori.

Ati “Ni abakobwa bafite ubushobozi bwo guhatana, bafite ubushake, ntabwo ari ibintu by’inkuru, Igihugu cyacu gifite icyerekezo.”

Martha Muhweezi, Umuyobozi wa FAWE ku rwego rwa Afurika yavuze ko mu myaka 30 bakomeje gufasha abakobwa kwiga kandi iyi gahunda ikaba ikomeje kuko hari benshi batishoboye.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kuko turabizi ko Leta hari ubwo ikenera kunganirwa.”

Yavuze ko iyo bafashije umukobwa umwe bizana impinduka, asaba abahawe impamyabumenyi kutarambiriza ku kazi ko mu biro ko bagomba kuvamo ba rwiyemezamirimo batanga akazi ku bandi.

Gatabazi Pascal, Umujyanama wa Minisitiri w’uburezi mu bya tekiniki yashimye ubufatanye bwa FAWE Rwanda na Mastercard Foundation mu guteza imbere uburezi bw’umukobwa kuko ari kimwe mu bibafasha kwigirira icyizere.

FAWE yijeje abakobwa baturuka mu miryango itishoboye ariko b’abahanga, ko izakomeza kubishyurira amasomo kugera muri Kaminuza cyangwa mu myuga n’ubumenyingiro.

Mu 2013, FAWE Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation muri porogaramu yabo yo gutanga buruse, bafashije abakobwa 1,200 biga amashuri yisumbuye.

Nyuma y’imyaka 10, abakobwa 838 barihiwe muri iyo parogaramu narangije kwiga amasomo atandukanye yiganjemo aya siyansi, imibare n’ikoranabuhanga, muri UR na INES Ruhengeri.

Abasaga 432 muri bo nyuma yo kurangira Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, babonye akazi abandi bakomeza amasomo mu bindi byiciro birimo na Master’s yaba imbere no hanze y’u Rwanda.

Bahize guteza imbere igihugu binyuze mu bumenyi n’uburere bahawe
Bahanze imishinga ibyara amafaranga
Icyezumutima Lina Divine yashimiye FAWE yiyemeza kuyibera Ambasaderi mwiza
Umubyeyi witwa Uwamwezi n’umukobwa we wahawe impamyabumenyi, bavuze imyato FAWE
Aba bakobwa bahize kuzana impinduka mu muryango Nyarwanda
Gatabazi Pascal, Umujyanama wa Minisitiri w’uburezi mu bya tekiniki 
Uwari uhagarariye Mastercard Foundation yashimangiye ko bazakomeza gufasha abana b’abakobwa b’abahanga
Bamwe muri aba bakobwa bihangiye imirimo y’ubukorikori n’indi ibyara inyungu
Abakobwa bahize abandi bashimiwe mu ruhame bahabwa n’ibihembo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW