Abakoze ‘WhatsApp Group’ zibiba urwango bagiye guhigwa

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yasabye ko abakoze imbuga Nkoranyambaga zihembera ivangura n’amacakubiri bakurikiranwa, ndetse n’izo mbuga zikavanwaho.
Ni mu ijambo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène  yavuze ku wa 03 Nzeri 2023  ubwo Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yasozaga umwiherero.
Minisitiri Dr Bizimana yatanze ikiganiro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera  mu guhangana n’ingaruka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yarusigiye.
Dr Bizimana avuga ko aho ibipimo by’Abanyarwanda batibona mu moko bigeze hashimishije, ariko ibyo bipimo bitaragera 100% bitewe n’abantu bagera kuri 5%  bakiyibonamo.
Ati “Group whats app nyinshi muzasanga zubakiye ku bibazo by’ivangura ndasaba ko zivanwaho kandi ba nyirazo bagakurikiranwa.”
Yakomeje agira ati “Ibyabaye ku Bakono mubigenzuye muzasanga  hari n’ahandi biri, hari n’abashinga amaduka bakanga kugurirwa n’abatari bene wabo, ibyo byose mushobora kubisanga kuri izo mbuga nkoranyambaga abantu bakora.”
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko abantu batagomba kubyitiranya n’imbuga nkoranyambaga abantu bashinga  cyangwa ibimina, amatsinda n’amashyirahamwe bigamije guteza imbere abaturage.
Ati “Hari abo uzasanga bavuga ko ari ab’ i Gitarama n’ahandi ivangura rishingiye aho abantu bakomoka ni ribi.”
Yavuze ko hari n’abakora Ubukwe bagatumira bene wabo gusa bagasiga abaturanyi bitwaje ko badasangiye icyo bita ubwoko.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko bagiye kugenzura imbuga nyinshi abantu bariho kugira ngo barebe ko zakozwe hashingiye ku nyungu rusange z’abaturage.
Ati “Ibyo twubatse ntabwo byaramba tudashyize hamwe, natwe i Muhanga tugiye gusuzuma amatsinda turebe niba afite icyerekezo cy’igihugu kandi adaheza.”
Nshimiyimana akomeza avuga ko ” WhatsApp Group ziriho tugiye kuzigenzura turebe ko zidashingiye ku ivangura.”
Muri uyu mwiherero w’Abajyanama b’Akarere ka Muhanga,  Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yongeye kwihanangiriza bamwe mu baturage bivanga mu rukundo rw’abana babo bakanga ko bashyingiranwa bashingiye kuri ibyo bita amoko atakigezweho kandi barabonye n’ingaruka yagize mu Rwanda.
Minisitiri Dr Bizimana Jean yasabye ko abahembera urwango n’amacakubiri bakurikiranwa
Nshimiyimana Octave avuga ko bihaye umukoro wo gucukumbura intego y’izo mbuga
MINUBUMWE yanenze bamwe mu babyeyi batandukanya abana bakundanye bashingiye ku moko
Ubwo hasozaga umwiherero Minisitiri Bizimana Jean Damascène yasabye ko izo mbuga zihembera ivangura zivanwaho
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Huye