Abaramyi bakomeye bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe ‘Tujyane Mwami’

Abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye guhurira mu gitaramo cy’ibihe bidasanzwe kizabera mu Mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo cyiswe ‘Tujyane Mwami’ giteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2023, aho kizabera muri Dove Hotel ku Gisozi.
Abo muri ‘K SQUARE’ bateguye iki gitaramo babwiye UMUSEKE ko hazabaho gusangirira hamwe nko mu itorero ryo hambere.
Bavuga kandi ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo kwisuzuma nk’abakirisitu kugira ngo barebe uruhare bashobora kugira mu guhindura neza Isi ya none.
Abazitabira ‘Tujyane Mwami Concert’ bazataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo James & Daniella, Danny Mutabazi, Josh Ishimwe, Musinga Joe na True Promises.
Kwinjira muri iki gitaramo gifite intego iboneka mu Kuva 33:15-17 ni ibihumbi 30 Frw ku muntu umwe.
Iki igiterane kandi cyitezweho kubwirizwamo Ijambo ry’Imana ku buryo hitezwe gukizwa kw’abatari bake mu bazacyitabira.
Abaramyi bakomeye barimo n’amatsinda bategerejwe muri ‘Tujyane Mwami Concert’
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW