Abategetse kurandura imboga hagaterwa pasiparumu bafashe ikindi cyemezo

NYAMASHEKE: Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, babwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bwavuye ku izima buhagarika icyemezo kigayitse cyo gusimbuza ibyatsi bya Pasiparumu imboga ziribwa.

Ni icyemezo cyari cyafatiwe abo baturage batuye mu Mudugudu ugizwe n’ingo 162, nta wari wemerewe guhinga imbuga hafi y’urugo, bose bari bategetswe gutera ibyatsi bya Pasiparumu.

Icyo gihe batakambiye UMUSEKE maze natwe icyifuzo cyo gukomorerwa guhinga imbuga tugitambutsa uko cyakabaye.

Twizerimana Abraham wo muri uriya Mudugudu yagize ati ” Byari bigoye baribatubwiye gutera pasiparumu, ubu nta bwaki twarwaza baratwemereye dutera imboga, karoti, puwavuro, sereri, inyanya n’insina turya n’ibitoki”.

Nyirambumviyiki Maritha nawe ati “Bari batubwiye gutera pasiparumu ubu byavuyeho nta kibazo dufite, twateye imboga akarima k’igikoni turagafite, bwaki ntayo buri munsi tugaburira abana imboga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munezero Yvan, yasabye aba baturage ko buri rugo rugomba kugira akarima k’igikoni.

Ati ” Turabasaba abatuye mu mudugudu wa Bushekeri ko bashyiraho uturima tw’igikoni basoromamo imboga zo kurya, turashyiramo imbaraga zo gukurikirana ko buri rugo rugafite”.

Gitifu Munezero yakomeje avuga basabye Akarere ibiti by’imbuto ziribwa kugira ngo bihabwe aba baturage babitere mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri wuzuye mu 2022 utwaye miliyoni 680 Frw,watujwemo abasenyewe n’ibiza byabaye mu 2021.

- Advertisement -

Kiriya cyemezo cyo gutera ibyatsi bya Pasiparumu bigasimbura imboga ziribwa cyateje sakwe sakwe ku mbuga nkoranyamba abantu bibaza ukuntu ubuyobozi bufata icyemezo nk’icyo gicuramye.

INKURU YABANJE…..

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Ubuyobozi bwakomoreye abaturage guhinga imboga

 

MUHIRE DONATIEN 

UMUSEKE.RW i Nyamasheke