Abatubuzi b’imbuto y’ibirayi bararira ayo kwarika

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abajura biraye mu mirima ituburirwamo ibirayi barabirandagura

MUSANZE: Bamwe mu bafite imirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi mu Karere ka Musanze bararira ayo kwarika nyuma y’uko yirawemo n’ibisambo bikarandagura ibirayi bigapakira imifuka ku manywa y’ihangu.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyagisenyi n’uwa Kansoro, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi.

Amakuru avuga ko bariya bajura bataramenyekana bageraga kuri 40, bakaba bakomerekeje umwe mu barinzi wagerageje kubatesha.

Bahereye mu murima utuburirwamo n’umushoramari wigenga, bajya mu yindi ituburirwamo n’Ikigo RAB ndetse n’umushinga HoReCo, naho baharandura ibindi birayi.

Nkundibiza Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinigi, yatangaje ko bari bigabyemo amatsinda, abarandura ibirayi n’abatera amabuye umuntu wese wageragezaga kubatesha.

Yavuze ko abarinda iriya mirima nta n’umwe babashije kumenya muri ibyo bisambo kubera kubatera amabuye.

Yagize ati ” Hari umurinzi wo mu murima babanjemo bakomerekeje biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere. Ibyo bari bamaze gukura bibarirwa mu biro birenga 150 babipakiye mu mifuka bari bitwaje barabyirukankana. Turacyakurikirana ngo tumenye abo aribo”.

Agace ibi byabereyemo kazwiho kweza igihingwa cy’ibirayi ku bwinshi, kandi umushinga HoReCo n’Ikigo RAB bihafite ubutaka buri ku buso bunini butuburirwamo imbuto y’ibirayi, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi bwabyo.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW