Abaturage ntibashonje- Meya wa Muhanga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko nta nzara abaturage bafite ahubwo ko ari ikibazo cy’ibyokurya bidahagije bifuza kuzamura kugira ngo bihaze basagurire n’isoko.
Mu biganiro byabahuje abafite ubuhinzi mu nshingano,  Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga avuga  ko nta nzara abaturage bafite ko ikibazo bahanganye nacyo ari ukuzamura umusaruro kuko ibyo beza bidahagije.
Muri ibi biganiro yavuze ko bakoze igenzura mu mwaka wa 2022, basanga hari hegitari 91 zidahinze kandi nyinshi muri izo zikaba iz’abantu batuye mu Mujyi wa Kigali bifite badatunzwe n’umwuga w’ubuhinzi.
Ati “Ikigamijwe no ukongera ubuso buhingwa kuko nta butaka twifuza gupfusha ubusa.”
Meya Kayitare avuga ko abashinzwe ubuhinzi kuva ku Mirenge no mu Karere baharira umwanya munini mu buso bw’imihigo bakiyibagiza ko umuhigo wabo nyamukuru ari uwo guhaza abaturage.
Ati “Dufite abakozi bashinzwe ubuhinzi bafashe abahinzi kubona inyongeramusaruro no kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi.”
Uyu Muyobozi avuga ko niba bafite ibisambu biri kuri izo hegitari 91 zidahinze ari igihombo gikomeye.
Kayitare avuga ko bagiye kubwira abafite ayo masambu adahinze kuyabyaza umusaruro, batabyubahiriza hagakurikizwa amategeko bakayamburwa.
Mwambari Anastase, umwe mu bahinzi, avuga ko iyo bagize amahirwe ibihe bikagenda neza ku buryo imvura iboneka basarura ibyo barya bakagira n’ibyo basagurira amasoko.
Ati “Ubu nta musaruro twabonye kuko izuba ryabaye ryinshi rirabyica.”
Mwambari avuga kandi ko aho amasambu bahinga aherereye ari mu bice by’imisozi miremire hatagera imashini.
Gusa izi ngamba Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ziramutse zishyizwe mu bikorwa, umusaruro ushobora kwiyongera inzara abaturage bataka ikarangira.
Ibi Kayitare abivuze mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku isoko byatumbagiye, ku buryo ibirayi, umuceri n’ibishyimbo bigura abafite.
Muri ibi biganiro kandi, Umuyobozi w’Akarere yahagurutsaga buri mukozi agasobanura uko agiye kubigenza kugira ngo ubuhinzi buzamuke.
Hafashwe  ingamba zo kurandura ibiti by’inturusu aho bidakenewe, hagaterwa ibiti bivangwa n’Imyaka, iby’imbuto n’ibiti by’ishyamba.
Abashinzwe ubuhinzi kandi biyemeje kurwanya isuri, gukorera urutoki no kongera imirima shuri.
Meya Kayitare Jacqueline avuga ko nta muturage ufite inzara
Mwambari Anastase umwe mu bahinzi avuga ko iyo ibihe byagenze neza babona umusaruro
Bamwe mu bakozi n’abayobozi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga