Abiga muri RICA bibukijwe ko ubumenyi budafite indangagaciro ari imfabusa

Abanyeshuri 84 basoje itorero ryabereye muri Kaminuza ya RICA mu Karere ka Bugesera basabwe kubyaza amahirwe ubumenyi bagiye kuvoma bahangana no gushaka ibisubizo byugarije umugabane wa Afurika.
Babisabwe ku wa 6 Nzeri 2023 nyuma y’iminsi 10 batorezwa muri kiriya kigo, aho bahawe ubumenyi bw’ibanze ku masomo ya gisirikare, amasomo y’indangagaciro na kirazira z’Abanyarwanda, icyerekezo igihugu kiganamo n’ibindi.
Abo banyeshuri barimo abakobwa 42 na basaza babo 42 bari mu cyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri barangije amasomo y’Itorero ryiswe Intagamburuzwa.
Bamwe mu banyeshuri basoje Itorero bavuga ko bashimangira ko ryabafashije kumenya kirazira zikwiriye Umunyarwanda bikazabafasha mu masomo ndetse no muri sosiyete muri rusange.
Rukundo Mugeni Ornella, avuga ko mu Intagamburuzwa za RICA babashije kwigiramo ibikorwa bitandukanye by’ubutwari bizabafasha mu masomo bagiye kwerekezamo.
Niyompano Benitus Intore yo ku mukondo y’Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya 3 mu Nkomezamihigo, avuga ko bize gukunda igihugu, gukorera hamwe kandi vuba.
Ati “Ni iby’agaciro cyane kuko mu Itorero wabaye umwanya mwiza wo kumenya igihugu cyacu n’uko tugomba kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”
Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu muri MINUBUMWE, Gasana Pascal yavuze ko icyiciro cya mbere cy’itorero Intagamburuzwa za RICA cyatojwe mu mwaka wa 2021.
Yavuze ko byagaragaye cyane ko Itorero ryahinduye imyitwatire ndetse n’imyigire ugererenyije n’abandi bataba bariciyemo iyi Kaminuza yafashe umwanzuro wo gushyiraho itorero ku banyeshuri bose batangiye umwaka wa mbere.
Yagize ati “Turabasaba kutagamburuzwa n’ikintu icyo cyose, yaba amateka igihugu cya ciyemo cyangwa se imiryango dukomokamo, ntibigomba kubagamburuza nk’urubyiruko rw’Abanyarwanda.”
Gasana yaboneyeho no gushishikariza izindi Kaminuza ndetse n’amashuri makuru kugera ikirenge mu cya RICA.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Eric Rwigamba yavuze ko amahirwe babonye badakwiye kuyapfusha ubusa, ko ari umusingi wo gusigasira ubumwe bw’umuco w’Abanyarwanda.
Yabasabye gushaka ibiteza imbere igihugu ndetse n’Afurika muri rusange kuko bitezweho guhuriza hamwe imbaraga mu gushakira ibisubizo ibibazo bikiri mu buhinzi n’ubworozi.
Ati “Ndashimira uruhare rwiyi Kaminuza ya RICA mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi kuri uyu mugabane wa Afurika ndetse n’umumaro munini mwiza ukora wa kazi ko kurera urubyiruko rwitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu rwego rw’ubuhinzi kuri uyu mugabane.”
Iyi kaminuza mpuzamahanga ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere muri Afurika yigisha ubumenyi ngiro mu by’ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Kaminuza ya RICA iri ku buso bwa hegitare zisaga 1300 aho igice kinini cyabwo ari imirima ari nayo abanyeshuri bigiraho.
Bahize kuba indashyikirwa mu kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi by’u Rwanda na Afurika

Bahawe imyitozo ihambaye banigishwa amateka n’umuco w’Abanyarwanda

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera