Agatereranzamba mu bavuzi gakondo, rurageretse bapfa ubuyobozi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Rurageretse hagati ya Uwimana Beatha na Nyirahabineza Gertulde ku buyobozi bwa AGA Network

Abagize Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Network), barashyira mu majwi uwo birukanye ku buyobozi, gushimuta iri huriro akarigira nk’akarima ke ngo akingiwe ikibaba na bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima.

Bamwe mu bavuzi gakondo babwiye UMUSEKE ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko Inteko rusange ya AGA Network yateranye ku wa 08 Werurwe 2022 yahagaritse burundu ku buyobozi Nyirahabineza Gertulde ariko akabugumaho ku mbaraga.

Nyirahabineza Gertulde yirukanywe nyuma y’amakimbirane yakomotse ku miyoborere mibi ngo no kurigisa umutungo w’Ihuriro n’ibindi.

Abanyamuryango bavuga ko yari yarigize umubitsi, akagena uko umutungo usohoka, ushatse kumubaza wese agahita ahinduka umwanzi we, akamuhimbira ibyaha, akamusebya kuri bagenzi be no mu nzego z’umutekano ngo amushinja kuba umwanzi w’Igihugu.

Inshuro nyinshi abavuzi gakondo bashyize mu majwi uyu birukanye, kurya imisanzu batanga buri mwaka n’andi mafaranga bagiye bakwa mu bihe bitandukanye ariko ntakoreshwe ibyo yasabiwe.

Hari nk’aho abanyamuryango basabwe umusanzu wo kuremera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagatanga agera ku bihumbi 800 Frw ntiyakoreshwa icyo gikorwa.

Hakusanyijwe kandi ibihumbi 300 Frw kuri buri Karere yo kugura Inka ngo zo guha Umukuru w’Igihugu, izo nka ntizagurwa n’ibindi byinshi UMUSEKE ufitiye kopi.

Ibi n’ibindi ngo byatumye abuzwa ibikorwa birimo, gutumiza inama z’abavuzi gakondo, kwandika mu izina ry’ubuyobozi bw’Ihuriro, gukora igenzura mu bavuzi gakondo, gukoresha ibirango by’ihuriro n’ibindi.

Gertulde Nyirahabineza nubwo yirukanywe n’Inteko rusange, inzego zo hejuru zivuga ko ariwe muyobozi wemewe

Ibihombo ku bavuzi gakondo…

- Advertisement -

Abavuzi gakondo bavuga ko gucikamo ibice kwa Komite Nyobozi byabagizeho ingaruka zikomeye ziganjemo kuba nta mahugurwa abunganira mu kazi kabo bakibona.

Abaganiriye n’UMUSEKE bavuga ko biteye agahinda kuba nta mwanzuro ufatwa n’inzego bireba ngo akajagari kari mu ihuriro ryabo gashire burundu.

Ngendahimana Wellars wo mu Karere ka Nyanza usanzwe ari umuvuzi gakondo avuga ko bashengurwa no gutanga imigabane nk’abavuzi ariko bagasanga kuri Konti nta kintu kiriho.

Ati “Ko dutanga amafaranga kugira ngo Urugaga rwacu rukomere kuki uyu munota nta kintu dufite?”

Ngendahimana asaba Minisiteri y’Ubuzima gushyira ku murongo ibibazo byo muri iri huriro bakabona imiyoborere myiza igendanye n’abayobozi bihitiyemo.

Nyiragaruka Gloriose wo mu Karere ka Gisagara nawe yagize ati ” Kugira ngo akajagari gacike, turasaba ko twakwibonera abayobozi batuyobora neza, tukagendana neza n’umusanzu dutanze ntibajye kuwurya.”

Babujijwe kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Ubuvuzi Gakondo…

Ku wa 31 Kanama 2023, Abavuzi gakondo mu Rwanda bagombaga kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Ubuvuzi Gakondo ku nshuro ya 12 ariko babuzwa icyo gikorwa ku munota wa nyuma.

Ni umunsi wari kubera muri Kigali Pele Stadium ariko ku itegeko ry’Umujyi wa Kigali babuzwa kwizihiza ibyo birori mu ibaruwa babonye mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2023.

Uwimana Beatha, Umuyobozi w’agateganyo wa AGA Network yabwiye UMUSEKE ko ihagarikwa ry’ibi birori ryateye ibihombo abavuzi gakondo kuko hari abari baturutse hirya no hino mu Ntara.

Ati “Hari abari bageze Nyabugogo, hari abageze kuri Stade urumva ko bahombye amatike yabazanye, natwe twagize ibihombo bikomeye, urumva gutegura umunsi mukuru ntabwo ari ibintu biba byoroshye.”

Yavuze ko Nyirahabineza Gertulde agenda yerekana impapuro MINISANTE yanditse ivuga ko ari we muyobozi w’Urugaga kandi yaregujwe n’Inteko rusange.

Ati “Akomeje gutsimbarara mu gushaka amafaranga mu bavuzi gakondo aho gushaka iterambere ry’abavuzi gakondo.”

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko hari itsinda ry’abavuzi gakondo batumijwe na Nyirahabineza bizihiza Umunsi Nyafurika w’Ubuvuzi Gakondo, ibirori bibera mu Karere ka Gasabo.

Uwimana avuga ko muri Minisiteri y’Ubuzima harimo abakozi bamwe bakomeje gukingira ikibaba Nyirahabineza batuma ikibazo cyabo kitazamuka ngo Minisitiri agifateho icyemezo.

Ati ” Turasaba MINISANTE ko yadufasha Sitati igakurikizwa, abanyamuryango bakayoborwa n’abo bishyiriyeho kugeza igihe habereye amatora kuko n’ubundi manda izarangira ku itariki 28 Werurwe 2024.”

Nyirahabineza Gertulde yabwiye UMUSEKE ko atakwigomeka ku buyobozi ko ariwe muyobozi wa AGA Network watowe.

Ati “Murihangana rwose iby’itangazamakuru kuri iyo sujet (ingingo) ntabwo nkibivugaho, nta makimbirane ariko kuko ninjye watowe kandi ninjye muyobozi.”

Abajijwe ku byo kweguzwa n’inteko rusange ya AGA Network yasubije ngo “Bihorere” ubutumwa yasubije Umunyamakuru kuri Watsaap ahita abusiba.

UMUSEKE wagerageje kuvugana na Minisiteri y’Ubuzima ivugwaho gutsindirira Nyirahabineza ku buyobozi mu gihe abanyamuryango ba AGA Network bamweguje, ntibyadukundira.

Kugeza ubu Nyirahabineza Gertulde yarezwe mu nkiko na AGA Network ibyaha bigera ku 10 yakoreye Ihuriro ry’Abavuzi gakondo mu Rwanda.

Uwimana Beatha, Umuyobozi w’agateganyo w’abavuzi gakondo mu Rwanda washyizweho n’Inteko rusange
Umwaka ushize ibirori byo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’abavuzi gakondo bacinye akadiho
Uwimana Beatha n’abayobozi batandukanye bitabiriye uriya munsi mukuru
Inzego zitandukanye icyo gihe zifatanyije na Komite iyobowe na Uwimana Beatha yangiwe gutegura ibirori by’abavuzi gakondo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW