AMAFOTO: Umurungi Hilson wa Isango Star yakoze ubukwe

Umunyamakuru wa Isango Star ubifatanya no gukora kwa muganga ku bitaro bya Muhima, Umurungi Rosine uzwi nka Hilson, yakoranye ubukwe na Ndayishimiye Fiston utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Umurungi Rosine Wilson. Uyu muhango wabereye mu busitani bwa Heaven Garden ku Irebero.

Uyu muhango wakurikiwe no kujya gusezerera imbere y’Imana. Uyu muhango wo wabereye muri Église Apostolique Pour le Réveil du Rwanda.

Nyuma y’ibi birori, abatumiwe bakiriwe mu busitani bwa Heaven Garden ku Irebero n’ubundi ahari habereye imihango yo gusaba no gukwa.

Ni ubukwe bwarimo inshuti n’abavandimwe ba Hilson na Fiston ndetse n’abo bakorana mu kazi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, aba bombi ni bwo bari basezeranye mu mategeko mu muhabgo wabereye mu Murenge wa Muhima.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Umurungi atazihta ajyana n’umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe kuko hari imishinga afite yifuza kubanza gusoza ubundi akazagenda umwaka utaha.

Umurungi asanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star TV mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ ariko akabifatanya n’umwuga wo kuvura mu bitaro bya Muhima.

Fiston yari ashagawe n’abasore b’inkorokoro
Ati tega urutoki nyikwambike bose babireba
Fiston yasabye anawa Hilson
Bari bambaye neza pe!
Noneho mwareba uko bigenda nta kibazo!
Bati mutareba iby’abantu bakuru sha!
Umunyenga w’urukundo
Barebanaga akana ko mu jisho
Muri Gashyantare, Hilson na Fiston basezeranye mu Murenge

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -