Batanze amafaranga bizezwa akazi none bararira ayo kwarika

Hari urubyiruko rusaga 100 rwo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda ruri kurira ayo kwarika nyuma yo gutekerwa umutwe na Kampani yabijeje akazi, bikarangira abiyitaga abakozi bayo nta n’umwe baciye iryera.

Ku wa 22 Nzeri 2023 nibwo abo basore n’inkumi bari babukereye mu Karere ka Musanze aho bari bijejwe gusinyana amasezerano y’akazi n’abitwa Vison Company Ltd.

Icyizere cy’urwo rubyiruko cyayoyotse nyuma y’umwanya bicaye kuri imwe muri Hotel yo mu Mujyi wa Musanze bategereje bene Kampani yabariye utwabo, maze amaso ahera mu kirere.

Ruriya rubyiruko ntako rutagize ngo ruvugishe abayobozi b’iyo Kampani ariko abandi telefone bazirya urwara yewe n’ubuyobozi bw’iyo Hotel bubabwira ko batigeze bakira ubusabe bw’iyo Kampani bwo kuhakorera inama.

Uru rubyiruko ruvuga ko bariya batekamutwe babashyize mu gihombo gikomeye mugihe bari bijejwe imirimo mu nganda, gukora kuri sitasiyo za Lisansi, ubushoferi, gukata amatike n’ibindi.

Basobanura ko hari aba ‘Agenti’ barimo uwitwa Nyirandayisenga Yvette, Twagiramungu Jeanna Safi babafashaga kuzuza inyandiko z’ibisabwa byose.

Aba ba ‘Agents’ bakoreraga mu Karere ka Nyabihu aho wasangaga urubyiruko ruvuye i Nyagatare, Musanze, Gicumbi, Rusizi, Huye, Ngororero n’ahandi batega imodoka bakaza ngo babuzurize ‘Form’ bagatanga n’amafaranga yo kwiyandikisha.

Uwamaraga kuzuza ibyo byose yahabwaga nimero ya Konti ifunguye muri Equity Bank na Code ya Momo Pay zibaruye kuri Vision Company Ltd.

Uwashakaga akazi yahitagamo uburyo akoresha mu kwishyura arimo 12, 500 Frw yo kwiyandikisha hiyongereyeho na 8,350 bitaga ay’ubwishingizi bw’ubuzima mu gihe bazaba batangiye akazi.

- Advertisement -

Umwe muri uru rubyiruko watekewe umutwe na Vision Company Ltd yizezwa akazi yatangaje yari yizeye gusinyira akazi agaca ukubiri n’ubushomeri bumutsikamiye.

Yagize ati ” None twababuze ndetse na telefone zabo zose uko zakabaye bajyaga baduhamagaza bazikuyeho, nta n’imwe icamo, ntituzi iyo baherereye.”

Hari uwavuze ko yiriye akimara aguza ibihumbi 20 Frw ayaha aba batekamutwe bamwijeje akazi none akaba yabuze na tike imusubiza aho avuka.

Yagize ati ” Mfata ibihumbi 20 Frw nyaha abo batekamutswe nyuma yo kuyaguza umuntu twiganye mwizeza ko nzayamusubiza bitarenze ukwezi kwa cumi kuko nari nizeye neza ko nzaba ndi mu kazi nahembwe.”

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima yasabye urubyiruko kugira amakenga ku bantu barwizeza akazi n’andi mahirwe ayo ari yo yose.

Yavuze ko bakwiriye kujya bihutira kureba ko Kampani zibizeza akazi zanditswe muri RDB kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’abatekamutwe.

Yavuze ko muri iki gihe hari abantu basigaye biyitirira inzego runaka bagafatirana abantu n’ibibazo by’umurimo bihari, bakabizeza akazi n’ibindi bitangaza bidahari.

Yagize ati “Urubyiruko aho ruri hose, uko rukomeza gushakisha umurimo, rwongeremo n’ubushishozi hato na ducye bafite twakabafashije mu matike na za internet zakabafashije mu guhanga udushya n’indi mirimo batazaducucurwa n’amabandi yiyitirira inzego.”

Dr Utumatwishima yahumurije urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri avuga ko hari imirimo ibihumbi igiye guhangwa izafasha urubyiruko kwigobotora ibirutsikamiye.

Kugeza ubu uru rubyiruko rusaga 100 rwacucuwe utwabo n’abatekamutwe rwamaze gutanga ikirego muri RIB kugira ngo abo batekamutwe bashakishwe baryozwe ibyo bakoze.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW