Amavubi yaguye miswi n’abana batarafata Indangamuntu

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yagabanye amanota na Sénégal yiganjemo urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 y’amavuko.

Ni umukino wa nyuma wo mu itsinda L ryarimo Sénégal, Mozambique, u Rwanda na Bénin, wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023. Imikino ya nyuma yakiniwe rimwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal mbere y’uko iza mu Rwanda yari yaramaze kubona itike yo kuzerekeza muri Côte d’Ivoire umwaka utaha kuko yari yamaze kubona amanota ayemerera kuyobora itsinda.

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yakiriye Amavubi y’u Rwanda kuri Stade ya Huye, kuko umukino ubanza, u Rwanda rwari rwawakiriye i Dakar muri Sénégal kuko nta Stade yemewe na CAF rwari rufite.

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, nta zina rinini rizwi yigeze ihamagara ndetse ikirenze kuri ibyo ntabwo yigeze n’umutoza mukuru, Aliou Cissé kuko yasigaranye ikipe y’abakuru ifitanye umukino wa gicuti na Algérie.

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi ntayibashije kubona izamu ry’indi ariko u Rwanda ari rwo rwageze imbere y’izamu ry’ikipe bari bahanganye kenshi ariko amahirwe ruyatera inyoni.

Mu gice cya Kabiri, Sénégal yaje ifite inyota yo kubona igitego ndetse ikibona ku munota wa 65 cyatsindishijwe umutwe na Mamadou Lamine Camara w’imyaka 20 ku mupira mwiza yari ahawe na Sidibé.

Ku munota wa 69, umutoza w’Amavubi, Gerard Buscher, akoze impinduka za mbere: Niyibizi Ramadhan asimbuye Mugisha Gilbert.

Amavubi nta bwo yacitse intege kuko yakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura igitego ndetse birabanayahira ikibona ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Niyonzima Olivier ‘Seif’ ku mupira wari urututse muri koruneri utewe na Ishimwe Christian.

- Advertisement -

Amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mukino usoza iyo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka utaha.

U Rwanda rwasoje uru rugendo rufite amanota atatu kuri 21 mu mikino umunani yakinnye, kuko yanganyijemo Gatatu [na Bénin umwe, Sénégal na Mozambique].

Nyuma ya Sénégal, indi kipe muri iri tsinda yabonye itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha, ni Mozambique yabigezeho nyuma yo gutsinda Bénin ibitego 3-2, ibona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 ndetse ni yo izamutse ari ikipe ya kabiri mu Itsinda L ririmo u Rwanda, riyobowe na Sénégal.

Amavubi yabanjemo: Ntwari Fiacre, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Mutsinzi Ange, Mitima Isaac, Niyonzima Olivier, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Bizinama Djihadi na Byiringiro Lague.

Umukino wakomereye Amavubi kuruta uko yabitekerezaga
Nhsuti Innocent yashatse igitego biranga
Ishimwe Christian yatanze umupira wavuyemo igitego
Byiringiro Lague ntiyagize umukino mwiza
Sénégal yohereje abana mu Rwanda none bahakuye inota rimwe
No ku maso biragaragara ko ari abana pe
Amara Diouf wagiye mu kibuga asimbuye, afite imyaka 15
Urotonde rwose Sénégal yohereje gukina n’Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW