Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri, bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira itariki ya 26 Nzeri 2023, ubwo binjiraga mu nzu icumbikamo abanyeshuri babiri biga muri iryo shuri, riherereye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze,bakiba ibikoresho birimo imashini ya Laptop, imyambaro n’amavarisi.
Abo banyeshuri bakimara kumva ko batewe n’abajura, batabaje irondo rirabatabara, babiri muri abo bakekwaho ubujura bahita bafatwa.
Mu byibwe, imyambaro n’ibikapu nibyo byamaze gufatanwa abo bakekwaho ubwo bujura, mu gihe Laptop igishakishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Ally Niyoyita, yemeje ko babiri bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bamaze gushyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Muhoza.
Ati “Abo banyeshuri bakimara guterwa n’abajura, batabaje irondo rihita ribatabara, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa, aho bamaze gushyikirizwa Polisi Sitation ya Muhoza, bimwe mu byo bari bibye nabyo byafashwe”.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW