Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Bugesera bashimangira ko badateze kwigobotora inzara isa nk’iyabaye akarande kubera bamwe mu borozi babafatanya n’izuba rikunze kwibasira ako gace bakaragira imyaka yabo.
Ibi barabivuga nyuma y’igihe kinini basaba ubuyobozi kubakiza amatungo aragirwa ku gasozi akona imyaka yabo.
Aba bahinzi bavuga ko n’ubwo bakunze kwibasirwa n’ibihe by’izuba ariko biteye agahinda kuba hari aborozi babasonga bakaragira imyaka yabo.
Bavuga ko konesha byabaye akamenyero kuko iyo hari umuhinzi ucishije amande uwamwoneshereje bucya mu gatondo asanga umurima wose bawuragiye, agataha amara masa.
Abo mu Murenge wa Mayange babwiye UMUSEKE ko nta wukivuga kuri abo borozi baragira ku gasozi kuko bahita badukira imirima y’imyumbati n’ibijumba, bakayiragira ntacyo bishisha.
Bavuga kandi ko hari n’abashumba bafite amahane cyane ko iyo hari uwagorobereje mu murima yashaka kubitambika bari kumwoneshereza, nta shiti baramukubita bikarangirira aho.
Umwe mu bahinzi yagize ati “Duhamya ko inzara izakomeza kutwibasira bitewe n’abayobozi bahora bakingira ikibaba abafite amatungo aragirwa ku gasozi baregerwa kenshi n’abaturage bagasubiza ko bireba inzego zo hejuru.”
Uyu avuga ko iyo bagiye kurega ku bayobozi b’Imidugudu ntacyo babikoraho, ngo ntibafite ubushobozi bwo guhana abo borozi, akenshi birangira aho.
Mugenzi we avuga abo borozi badakozwa ibyo gushyira amatungo ya bo mu biraro ahubwo byabaye nk’umuco kwitwikira ijoro bagaturira mu mirima y’abaturage.
Ati “Igihembwe cy’ihinga gishize banyoneshereje hegitari ebyiri z’ibigori, nta cyizere cyo gutungwa n’umwuga w’ubuhinzi n’izi nka n’ihene bya rubanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde yabwiye UMUSEKE ko abaragira ku gasozi bakora ibitemewe n’amategeko.
Yavuze ko iyo hafashwe uwonesheje imyaka yishyura ibyangijwe maze amafaranga agahabwa nyiri umurima.
Ati “Turasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo guhashya abitwikira ijoro bangiriza abandi kuko bakora ibinyuranyije n’amategeko hanyuma bakabihanirwa.”
Ibi byo gusaba abaturage gutanga amakuru ni imvuga isa n’irambiranye kuko abo bayobozi ubwabo banyura aho izo nka n’ihene biragirwa kuko hari n’abadatinya kuragira no kunkengero z’umuhanda wa kaburimbo.
Abahinzi basaba inzego zo hejuru kumanuka bakavugutira umuti iki kibazo cyabwiwe abayobozi kenshi ariko kukirandura burundu bikaba bikomeje kuba ihurizo.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera