Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Abazunguzayi b’Aba-Masai bagiye kujyanwa mu nzererezi
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Abazunguzayi b’Aba-Masai bagiye kujyanwa mu nzererezi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 19/09/2023 7:19
Abazunguzayi b'aba-Masai bagiye guhagurukirwa

Umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Vianney Higiro yasabye ko Abazunguzayi b’aba-Masai bakorera ubucuruzi bwabo ku mihanda bajyanwa mu nzererezi.

Ni mu gihe abacururiza ku mihanda bazwi nk’Abazunguzayi bahagurukiwe cyane mu Rwanda, gusa aba-Masai bo bagacuruza nta kibazo bafite kubera gutinywa.

Usanga hari ibitangazwa ko abashinzwe kubuza abantu gucururiza ku mihanda babatinya. Hari abatebya ngo hari uwo bashyize muri ‘panda-gari’ (imodoka ya police) yanga kwaka neza neza, bayimuvanyemo iraka.

Aba bacuruzi b’abanyamahanga bakomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali ku bwinshi, ubu bashinze amatako no mu Ntara zose z’igihugu, bagendagenda ku muhanda bacuruza inkweto n’ibikapu n’utundi tuntu tw’ubukorikori bwabo.

Aganira n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, Lt Col Higiro yavuze ko aba ba-Masai usanga babunza imiti itemewe aho bavuga ko ivura ubugabo n’izindi ndwara, ibintu Leta y’u Rwanda itemera.

Yavuze ko izo nzererezi z’abanyamahanga zinjiye mu baturage aho zibeshya ko zitanga urubyaro n’ibindi bipindi byo kurya amafaranga.

Lt Col Higiro yavuze ko abo birirwa bambaye rumbiya usanga bazererana ibikweto ku rutugu, wabibara ugasanga bihora ari icumi.

Yagize ati ” Bariya bantu ntabwo ari beza. Ubu rero na bo turaza kubafatira ingamba, aho mubabonye, umuyobozi w’Umudugudu, turagira ngo rwose mubashakishe, yaba ari mudugudu aho acumbitse, udusinyara tuza tumujyana.”

Lt Col Higiro Vianneye yavuze ko bitumvikana ukuntu bariya ba Masai bakomeza kubunza ibicuruzwa kandi abanyarwanda batabyemerewe, asaba ko bajyanwa mu bigo by’inzererezi cyangwa bagasubizwa iwabo.

- Advertisement -
Abazunguzayi b’aba-Masai bagiye guhagurukirwa

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NDEKEZI Johnson 19/09/2023 7:19 19/09/2023 7:19
Inkuru ibanza Bugesera: Kuragira ku gasozi bikomeje gusonga abahinzi
Inkuru ikurikira Kamonyi: Bafatanywe ‘Cash’ bibye umuturage
Ibitekerezo 3
  • Umwana says:
    19/09/2023 8:13 at 8:13 am

    Uyu mugabo aho bariya bantu ntibamutaho imiti yabo? Ahaaa! Abanze amenye ibyabo neza!

    Reply
  • David says:
    19/09/2023 9:29 at 9:29 am

    Bareke abantu bizungurize ubuzima burakomeye

    Reply
  • Clementine says:
    20/09/2023 3:00 at 3:00 am

    Ahubwo bazashyireho nimero uwababonye azajya abahamagaraho kuko niba abanyarwanda bababuza guccururiza ku mihanda, muburyo bwo gushakisha ntago abanyamahanga aribo bazaza gushakishiriza kumihanda y’ abanyarwanda.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?