Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Kamonyi: Bafatanywe ‘Cash’ bibye umuturage
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Kamonyi: Bafatanywe ‘Cash’ bibye umuturage

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 19/09/2023 8:09
Abasore babiri bafatanwe cash bemera ko bibye

Abasore babiri bo mu Karere ka Kamonyi, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego yabafatanye igikapu kirimo inoti bibye umuturage.

Abo basore uko ari babiri, bafatiwe mu Mudugudu wa Rugobagoba, Akagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge ku wa 17 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bariya basore bafatanwe ibihumbi 380 y’u Rwanda.

Yavuze ko uwibwe yatanze amakuru ko ubwo yari avuye kuri Banki agiye guhemba abakozi aho yubakaga inzu mu Kagari ka Kigembe aribwo yibwe icyo gikapu cyarimo amafaranga.

SP Habiyaremye ati “ Nyuma yo kwakira ayo makuru twakoze igikorwa cyo kubashakisha, mu gitondo cyo ku Cyumweru, muri ako kagari, kuri kaburimbo haza gufatirwa mu cyuho abasore babiri bari bagiye gutega imodoka bafite cya gikapu.”

Yakomeje agira ati“Hahise hakurikiraho kubasaka, barebye muri icyo gikapu basangamo amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 380 uko bari bayibye, batabwa muri yombi.”  

Bakimara gufatwa biyemereye ko ari bamwe mu bakoreraga uwibwe, kandi ko ari bo bibye ayo mafaranga, bakaba bari  batashye iwabo mu murenge wa Mugina.

SP Habiyaremye yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru, anaboneraho kuburira abakomeje kugira ingeso mbi y’ubujura ko batazihanganirwa, bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

 Bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo hakomeze iperereza, naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.

- Advertisement -

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;  cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Abasore babiri bafatanwe amafaranga bemera ko bibye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NDEKEZI Johnson 19/09/2023 8:11 19/09/2023 8:09
Inkuru ibanza Abazunguzayi b’Aba-Masai bagiye kujyanwa mu nzererezi
Inkuru ikurikira Nyanza: Isoko rya kijyambere ryaheze he?
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?