Abana bapfa bavuka mu Bitaro bya Kibilizi na CHUB baragabanutse

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ubushakashasti bwakorewe muri CHUB bwagize uruhare mu kugabanya imfu z'impinja

Ubushakashatsi bwakorewe ku Bitaro bya bya Kibilizi byo mu Karere ka Gisagara n’ibya Kaminuza ya Butare, CHUB, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, bugaragaza ko umubare w’abana bapfa bavuka  wagabanutse.

Ibitaro bya CHUB bivuga ko mu bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2021-2022,bwagaragaje ko muri ibi Bitaro  imfu zari zibasiye impinja, ni ukuvuga abatarageza ku minsi 21 bavutse, zagabanutse.

Uku kugabanuka kugizwemo uruhare  n’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’Ububiligi, muri gahunda y’imyaka itanu y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ikigo cy’Ubabiligi gishinzwe Iterambere, Enabel, cyafashije uku kugabanuka kuko cyagizemo uruhare mu gutanga ibikoresho n’ubushakatsi bwakorewe muri CHUB , hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri rusange.

Muri ubu bufatanye  kandi hubatswe inyubako zita ku babyeyi ndetse n’ibikoresho bitandukanye bifasha abana mu gihe bavutse hirindwa ko batakaza ubuzima.

Ibitaro  bya Kaminuza ya Butare bivuga ko imibare y’abana bapfa bavuka imfu z’abana zari nyinshi mu mwaka wa 2021-2022 kuko zari hagati ya 20-24%. Ubu bari munsi ya 8% .

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi mu Bitaro byaKaminuza ya Butare,  CHUB,Dr Mukamana Felecite, avuga ko kuba imfu z’abana bapfa bavuka zaragabanutse, byagizwemo uruhare n’ibikoresho byongerera umwuka abana byahawe i Bitaro.

Ati “  Twabukoze tubona yuko hari imfu nyinshi z’abana. Twebwe ntabwo kwari ukumenya impamvu gusa , kwari ukugira ngo nitunazimenya tugire icyo tuzikoraho.”

Hagiye hagaragara ibintu bishobora kuba byihishe inyuma y’imfu z’abanacyane cyane batari bafite uburyo bwiza bwo guhumeka. Twahawe imashini zifasha abana guhumeka,CPAP, tubona birahindutse hanyuma dukora ubushakashatsi kuri izo mashini. Imashini zo mu nganda tuzigerera n’izari zisanzwe .Tugereranyije dusanga imashini zikorwa mu nganda zifasha abana guhumeka neza kuruta ibyari bisanzwe.”

- Advertisement -

Ibi kandi bishimangirwa na Mukundwa Yvette, ushinzwe ibikorwa by’abaforomo n’ababyaza ku Bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, agaragaza ko nawe kuri ibi Bitaro byagiraga abana bapfa bavuka ariko kuri ubu bagabanutse.”

Akomeza agira ati “Twari dufite imfu z’abana n’ababyeyi ziri hajuru.  Ku kigero cy’abana babaga bakiriwe mu Bitaro , twari kuri 15.9% ariko uyu turi ku 9.4%. Byaragabanutse cyane mu ihe cy’imyaka micye ishize.”

Mukundwa Yvette ashimangira ko uku kugabanuka kwagizwemo uruhare n’ibikoresho bahawe bifasha abana .

Umukozi w’ikigo cy’Ubabiligi gishinzwe Iterambere, Enabel ushinzwe Ubujyanama mu kubungabunga ubuzima,Hadley Mary, avuga ko hakozwe ubushakashasti bugera kuri 25 bugamije kureba uko imfu z’abana n’ababyeyi zagabanuka.

Ati “Twagerageza kureba uko twakongera uko  twagoboka ubuzima bw’abana n’ababyei mu gihe cyo kubyara kuri ibi Bitaro. Twakoze ubushakatsi bwemewe ku rwego mpuzamahanga, twafashije ababyaza n’abaganga.”

Avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe butazagirira akamaro Abanyarwanda gusa kuko bifuza ko n’abatuye Afurika y’Iburasirazuba bwabafasha.

Ubushakashati bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO/OMS) bugaragaza ko ubuzima bw’umwana ndetse n’umubyeyi we buba buri mu kaga gakomeye iyo umwana avutse imburagihe.

Ikindi cyagaragaye nuko iyo umubyeyi atitaweho bihagije, ahura n’ibibazo byinshi mu kubyara akaba yanahasiga ubuzima bwe ndetse n’umwana ukivuka akahasiga ubuzima.

Ikigo cy’Ubuzima RBC kivuga ko u Rwanda rwari rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 rugabanya imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu kugera nibura kuri 35% ndetse n’imfu z’impinja zaba zageze munsi ya 15.2%.

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW