Nyanza: Urubyiruko rwishimiye amarushanwa yaruteguriwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mubyo urubyiruko rwagaragaje harimo na comedy

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza rwishimiye amarushanwa yaruteguriwe aho banahawe ibihembo by’umwihariko hitawe kubahize abandi.

Ku bufatanye bw’akarere ka Nyanza, Never again Rwanda na RODI, mu murenge wa Kigoma habereye amarushanwa yahuzaga umurenge wa Mukingo n’umurenge wa Kigoma mu byiciro bitandukanye birimo umupira w’amaguru, urwenya(Comedy), Imbyino z’amahanga(dance modern) n’indirimbo (Abahanzi).

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RODI Rwanda, Uwimana Chrysostome avuga ko aya marushanwa yari agamije ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda za leta no kugira Uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo

Yagize ati”Tuba twahuje urubyiruko ngo rumenye gahunda za leta ndetse banagire uruhare mu bibakorerwa biciye mu mushinga wa “DUFATANYE KWIYUBAKIRA IGIHUGU’.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ayo marushanwa babwiye UMUSEKE ko ari umwanya mwiza wo kugirango basabane ndetse banakore imyitozo ngororamubiri

Nshimiyimana Celestin, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kigoma avuga ko uretse kuba RODI yarabafashije guhurira hamwe ,ikomeje no kubongerera ubumenyi.

Avuga ko nk’abayobozi b’urubyiruko mu murenge n’akagali biciye mu mahugurwa abafasha kwigirira icyizere, gukora ubuvugizi ku bibazo bibugarije.

Yagize ati”Byibura tuba tubonye n’uburyo bwo kwidagadura no guhurira hamwe kandi tuba tunahungukiye byinshi”.

Undi nawe yagize ati“Aya marushanwa aradufashije cyane ahubwo tugize amahirwe yahoraho ubusanzwe twabikoraga nta bihembo none ubu turanahembwe”.

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Cyambari Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko aya marushanwa afashije cyane urubyiruko ayoboye aho bihita binaborohera kubakangurira izindi gahunda za leta.

Igikombe cyatwawe n’ikipe y’umurenge wa Mukingo yageze ku mukino wa nyuma ari iya mbere.

Buri kipe yahembwe imipira yo gukina ibiri (2) ndetse n’ibahasha zirimo amafaranga, ibindi byiciro byahembwe hakurikijwe uwabaye uwa mbere mu kiciro (Best performer).Abahanzi nabo bagaragaje impano zabo

Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’urubyiruko

Mubyo urubyiruko rwagaragaje harimo na comedy

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza