Barinda ukekwaho kwica se amuciyemo ibice Yarashwe

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Nyamasheke: Barinda Oscar wo mu kagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo,ukekwaho kwica se amutemaguye ,yarashwe n’inzego z’umutekano  agerageza gutoroka ahita apfa.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mugabo  yagiye kwereka Polisi y’Igihugu aho yakoreye aya mahano ashaka gutoroka ahita araswa.

Ku wa 13 Gicurasi 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu musaza witwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67.

Uyu musaza wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye, bacagaguye umubiri we.

Uyu mugabo ku wa 14 Gicurasi 2024 yari yatawe muri yombi nyuma yo gukora ayo mahano agatoroka ,akaba yari  fungiye kuri Station ya RIB ya Kanjongo.

Amakuru avuga ko uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu bigakekwa ko ari ho amakimbirane yavuye.

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/ Nyamasheke

 

- Advertisement -