U Rwanda rugiye kunguka inzu y’Ababyeyi izuzura itwaye Miliyari 14 Frw

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inyubako nshya izafasha ababyeyi mu Bitaro bya Kibagabaga

Mu Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, hagiye kuzura inyubako y’ababyeyi ,ifite umwihariko wo gutangirwamo serivisi z’ababyeyi batwite no gufasha abarwaza, ikazuzura itwaye Miliyari  14 Frw.

Ni inyubako yatangiye kubakwa muri 2023 bikaba biteganyijwe ko izuzura bitarenze muri Werurwe 2025.

Iyo nyubako iri kubakwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’Ububiligi, muri gahunda y’imyaka itanu y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ni mu gihe Ikigo cy’Ubabiligi gishinzwe Iterambere, Enabel na Minisiteri y’ubuzima ari ibo bakurikirana iby’iyo nyubako.

Iyi nyubako niyuzura, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ibitanda 194 , aho umurwayi ashobora kumara iminsi  yitabwaho ndetse n’ibitanda 37 aho umurwayi yitabwaho by’igihe gito ndetse n’ahantu 58 ho gufasha abana bavutse batagejeje igihe cyangwa bavukanye ibindi bibazo.

Ese ababyarira ku Bitaro bya Kibagabaga bayizeteho iki ?

Bamwe mu babayeyi bagana ibi Bitaro bya Kibagabaga bavuga ko iyi nyubako niyuzura bizakemura kuba hari ubwo abazaga kurwaza ababyeyi babyara baburaga aho barara.

Musabyimana Aline Ati “ Hano serivisi ziri kuhatangirwa ni nziza ariko abarwaza niko bari kurara ku mabaraza, ugasanga ageze mu rugo ararwaye.Iyi nyubako niyuuzura izafasha cyane kuko nkubu umuntu akandagira kuri sima akabyuka asanga amaguru yabyimbye ariko abaye nawe afite ahantu aryama byaba ari byiza.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority, gisobanura ko umushinga wo kubaka iyi nyubako ugeze kuri 36 % .

- Advertisement -

Kivuga ko iyi nyubako ifite umwihariko wo kwakira ababyeyi babyara , ndetse kandi n’umurwaza akaba azabona aho aba ari .

Umuyobozi muri Ambasade y’Ububiligi ushinzwe ubutwererane , Laurent Preud’homme, avuga ko usibye u Rwanda, bafitanye ubufatanye n’ibindi bihugu ariko ari kimwe mu byo bakorana bya hafi .

Laurent Preud’homme ashima icyerekezo igihugu cyashyizejo cyo mu mwaka wa 2050 ndetse na gahunda y’iterambere rirambye ya NST1 .

Yongeraho ko bishimira gukorana na guverinoma y’u Rwanda haba mu nzego z’ubuzima ndetse no mu zindi nzego kandi ubu bufatanye buzakomeza.

Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe porogaramu zo kwita ku buzima bw’ umwana  n’umubyeyi muri  RBC , Dr. Kiza Francois Regis, asobanura ko ikigamijwe ari ukugabanya imfu z’abana n’ababyeyi.

Ati “Twashakaga kureba ko twarushaho gukomeza guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, twibanda kuri serivisi zifite ireme z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse n’abangavu aho twari tugamije gukomeza kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana , wabonaga mu gihe cy’imyaka itanu yari ishize (2015-2020), wabonaga ko imfu z’ababyeyi n’abana, ubona ko zitagabanyutse ku rwego twifuzaga ugereranyije n’intego twari dufite. “

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu Bitaro bya Kibagabaga ,Dr Kubaho Pierre, avuga ko kuba harubatswe iyi nyubako bizafasha abarwaza kubona aho baba bari.

Ati “Nkuko ababyeyi cyangwa abarwaza bagenda bagaragaza imbogamizi zo kuba bashobora kuba aho bari mu gihe barwaza, twavuga ko mu gihe kiri imbere hari intego yuko habaho serivisi za materinite ( maternity), twita ko zisa nkaho zizaba zishimisha yaba umubyeyi uje kuhabayarira ndetse n’abarwaza  bityo  abo barwaza bakaba begereye wa mubeyi .Ibyo nabyo bigira akamaro kanini mu gihe wa murwayi azaba akurikiranwa kwa muganga.”

igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya izafasha ababyeyi ku Bitaro bya Kibagabaga

UMUSEKE.RW