Barikana Eugene wabaye Depite iwe bahasanze “Grenade”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Hon Barikana Eugene akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi Barikana Eugene wari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko, iwe hasanzwe intwaro.

RIB ivuga ko tariki 11 Gicurasi 2024, yafunze Barikana nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Intumwa ya Rubanda (Umudepite).

Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo ngo yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko “Intwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Barikana bamusanganye grenade imwe, na magazine imwe y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 (SMG).

RIB ivuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izo ntwaro n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko “RIB yibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga, ko unyuranyije na yo uwo ari we wese aba akoze icyaha, ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.”

Hon Barikana Eugene akurikiranyweho icyaha cyo gutunga Intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aramutse agihamijwe n’Urukiko ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -