Dipolomasi ya Congo mu cyumba cy’indembe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri Lutundula na Muyaya kenshi bavuguruza Perezida Tshisekedi

Guhuzagurika kwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Dipolomasi bikomeje kuyita k’uw’amazi, ibihugu by’ibihangange yikururiye birahirimbanira kunyunguta uburyohe bw’umutungo wiganjemo uwo mu nda y’Isi, iki gihugu cyakomeje gutera inyoni.

Vuba aha, haherutse gufungurwa Ambasade ya Ukraine i Kinshasa aho iki gihugu cyahawe ikaze mu bwatsi Uburusiya bahanganye bumaze igihe bwarashinzemo imizi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yemeje ko gufungura Ambasade ya Ukraine i Kinshasa ari ugushimangira umubano na Ukraine bikaba no gukomeza ubufatanye mpuzamahanga.

Ni RD Congo yumvikanye mu ruhando mpuzamahanga yamagana Uburusiya ku ntambara yo muri Ukraine, aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bushinja Putin kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.

Icyakora, guha ikaze Ukraine muri Congo bishimangira guhuzagurika kwa Dipolomasi ya RD Congo aho iki gihugu gikorana n’Uburusiya bwitezweho amakiriro mu kurimbura umutwe wa M23.

Ni Uburusiya buha intwaro Guverinoma ya Congo, imyitozo ya gisirikare ndetse n’abacanshuro bafasha FARDC n’abambari bayo mu guhangana na M23.

Ambasaderi w’Uburusiya muri RD Congo, Alexey Sentebov mu 2023 yagize ati “Ubusugire bwa RD Congo bugomba guharanirwa by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.”

Uburyarya mu masezerano asinywa ubutitsa

Impuguke muri Dipolomasi zigaragaza ko gucudika kwa Ukraine n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bishobora kuzabyarira RD Congo amazi nk’ibisusa.

- Advertisement -

Ni masezerano ashobora kurogoya ku rwego rwo hejuru imikoranire idasanzwe y’Uburusiya na RD Congo kuva mu 1990.

Ni mu gihe Perezida Tshisekedi we avuga ko igihe kigeze ngo bipakurure ibihugu bikurura byishyira bigasahaka no gutanga amabwiriza ku bihugu bya Afurika, gusa yagera k’Ubushinwa n’Uburusiya akaruma ahuha.

Ati ” Abafatanyabikorwa bo hambere ntabwo buri gihe bubaha inyungu zacu. Ku rundi ruhande, Uburusiya n’Ubushinwa bakurikiza inzira ishingiye ku kubahana no guharanira inyungu.”

Ubwo aheruka gusura Ubushinwa, Perezida Tshisekedi yongeye gushimangira inyota yo gukorana n’icyo gihugu mu guhabwa intwaro zihambaye maze Ubushinwa nabwo bugahabwa amabuye y’agaciro.

Tshisekedi na Xi Jinping barebeye hamwe uko havugururwa amasezerano yo muri 2008 yemereraga Ubushinwa gutunda amabuye y’agaciro ya Congo ku ngurane y’ibikorwaremezo.

Ni Ubushinwa kugeza magingo aya bufite akaboko kanini mu mabuye y’agaciro acukurwa mu birombe byigaruriwe na M23, nta mwiryane urumvikana hagati y’iki gihugu n’abo barwanyi.

Kugeza ubu igihugu kizamuye ijwi mu gusaba M23 guhagarika imirwano, nta kuzuyaza ubutegetsi bwa Tshisekedi buhita bugishimagiza, cyaba gifite intwaro kigahabwa isoko nta gutekereza kabiri.

Izo ntwaro RD Congo icuruzwa izindi zikaza nk’impano n’izo zihindukira zikarashishwa ingabo zayo kuko zifatwa na M23 mu buryo bworoshye, hari n’abasirikare bakuru bazigurisha n’imitwe y’inyeshyamba.

Kwitabaza ingabo za SADC nabyo biri mu byagaragaje ubwambure bwa Dipolomasi ya Congo, aho iki gihugu ntako kitagize ngo gihindanye isura y’ingabo za EAC cyashinje kuba ibyitso bya M23, ariko n’abo biyambaje bakaba nta na santimetero y’ubutaka barambura M23.

Izi ngabo zijya kwinjira mu Burasirazuba bwa Congo, abategetsi b’iki gihugu bavuze amagambo avanze n’ibitutsi bitagira ingano, kugera n’ubwo berura ko bashaka kuva mu muryango wa EAC bataramaramo kabiri.

Mu byagaragaje imibare micye ya Dipolomasi ya RD Congo harimo kandi gukorana na Leta y’u Burundi yatomboye akaryo ko gushitura akamanyu ku mabuye y’agaciro.

Amakuru avuga ko hari akangononwa hagati y’ibihugu byombi kuko abasirikare b’u Burundi bari mu mirwano nta musaruro batanga, ngo nta tandukaniro na FARDC, Wazalendo na FDLR kuko iyo bakubiswe, bose barushanwa guhunga.

Hari kandi ukwivuguruza kw’abayobozi ba Congo kuko usanga ibyasinywe na Perezida wa Repubulika hari abandi bayobozi baca ku ruhande bakabivuguruza.

Nk’amasezerano ya Luanda na Nairobi, ibyo Perezida Tshisekedi atangaje bivuguruzwa na Muyaya cya Lutundula n’abandi, ubonye uruvugiro wese abisobanura uko ashatse atitaye ku byashyizweho umukono n’abakuru b’Ibihugu.

Guverinoma ya RDC ishinjwa ko imyanzuro y’inama ya Luanda yahaye agaciro ingingo zimwe, izindi ikazirengagiza nkana.

Imyanzuro ya Luanda irimo ibijyanye n’impunzi z’abanye-Congo, imikoranire ya FARDC na FDLR, imvugo z’urwango n’ibindi Congo yasabwe kubahiriza.

Kugeza ubu RD Congo yahejeje inguni yo kugereka k’u Rwanda ibibazo byayo byose kugera n’aho Tshisekedi yerura ko azarasa ku manywa y’ihangu i Kigali, agakura k’ubutegetsi Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Lutundula na Muyaya kenshi bavuguruza Perezida Tshisekedi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW