Abikorera biyemeje guteza imbere ihame ry’Uburinganire

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine

Ibigo by’Abikorera mu Rwanda byiyemeje guteza imbere no kwimakaza Ihame ry’Uburinganire hagati y’ab’igitsina gabo n’ab’igitsina gore mu bakozi babyo.

Byatangajwe ku wa 10 Ugushyingo 2023, ubwo habaga umuhango wo guhemba ibigo by’Abikorera byahize ibindi mu kubahiriza uburinganire mu bakozi babyo.

Ni gahunda izwi nka [Gender Equality Seal Certification] y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbyeku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu (Gender Monitoring Office).

Muri iyi gahunda hashimiwe ibigo birimo The New Times, Vivo Energy Rwanda, Kitabi Tea Company, Rwanda Inter-link Transport Company (Ritco), Akagera Coffee Project, Masaka Farms, na RDB yo ifite umwihariko wo kuba ikigo cya Leta.

Sakina Usengimana, uyobora ikigo cyitwa African Food, yasabye abatwaye ibihembo ko ibyo bikwiriye kubabera umusemburo n’intangiro zo gutuma bakomeza guteza imbere Ihame ry’Uburinganire mu bakozi.

Ati ” Bigomba kuba mu bigize kamere y’ibigo byacu, yenda uyu munsi njye muyobozi mukuru nagenda, abakuriye abakozi bakagenda, ariko bikaguma mu muco wacu ( Kwimakaza Uburinganire).

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko urwego rw’abikorera rukwiye kubaka aho gukorera habereye bose kuko iyo ibigo by’ubucuruzi bifashe imyanzuro iha agaciro ibikenewe ku bantu b’ibitsina byose, bigaragaza ko bafunguye amarembo ku bantu bose ntawe baheje.

Ati “Byagaragaye ko ibigo byubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigira imikorere myiza n’inyungu y’amafaranga kandi bikabasha kwivana mu bibazo bikomeye no kubyaza umusaruro amahirwe abonetse.”

Yongeraho ati”Ibi biterwa n’uko mu bantu b’ingeri zinyuranye habamo ubumenyi butandukanye, inararibonye n’ibindi bifasha kugera ku bisubizo by’ibibazo, guhanga ibishya no gufata ibyemezo bikwiye.”

- Advertisement -

Imibare yo mu 2023 igaragaza ko abagore bari mu mirimo y’imyanya ifata ibyemezo ari 39%, na ho 90% by’abagabo bakora mu mirimo itanditse.

Mu gihe abagore 46.9 bari bafite imirimo ariko bibanda mu y’ubuhinzi, akazi ko mu rugo no mu bucuruzi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine
Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa RSB

UMUSEKE.RW