Nyanza: Isoko rya kijyambere ryaheze he?

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Isoko rya Nyanza ntirijyanye n'igihe

Imyaka itanu igiye kwihirika abaturage bo mu Karere ka Nyanza bijejwe kubakirwa isoko rya kijyambere ariko magingo aya bakaba bagicururiza ahatajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Nyanza, bavuga ko iteka bakomeje kwizezwa ko iryo soko rizubakwa mu gihe gito imyaka igahita indi igataha, none ngo bararambiwe.

Abacururiza mu isoko riherereye mu Murenge wa Busasamana bavuga baterwa ibihombo n’imiterere yaryo aho hari ibicuruzwa birimo imbuto n’imboga bikunze kwangirika ndetse n’umutekano w’ibicuruzwa byabo ukaba ugerwa ku mashyi.

Uwitwa Mukagakwaya Solange yibuka ko mu myaka itanu ubuyobozi bw’Akarere bwababwiye ko inyigo y’iryo soko yamaze gukorwa ariko bategereza ko ryubakwa baraheba.

Yagize ati ” Twarategereje turaheba kandi ibicuruzwa byacu birangirika kandi n’umutekano wabyo ntabwo tuba tuwizeye, bidutera igihombo kuko hari ibyo ducuruza bihita byangirika.”

Munana Tharcise we avuga ko mu gihe hakubakwa isoko rya kijyambere bemerewe bagura ibyuma bikonjesha bikabarinda ibihombo bahoramo.

Yagize ati ” Tukajya tubikamo ibintu bipfa tunizeye umutekano wabyo ariko ubu dukorera mu bihombo sinakubeshya rwose.”

Erasme Ntazinda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabwiye bagenzi bacu bo mu IMVAHO NSHYA ko inyigo bakoze basanze hakenewe asaga miliyari 2 na miliyoni 500 Frw kugira ngo iryo soko ryubakwe.

Yavuze ko nk’Akarere batakwishoboza kuryubaka bonyine ko bari gushaka umufatanyabikorwa kugira ngo bazubake isoko ryiza, rifite umutekano kandi rifite byose umuntu yakwifuza bitavangavanze, buri gice gifite ibyakigenewe.

- Advertisement -

Yagize ati ” Ni byo koko iri soko ryatinze kubakwa ndetse hashize igihe kirekire abarikoreramo bifuza kubakirwa isoko rya kijyambere ariko kandi natwe ntabwo twicaye twakoze.”

Mayor Ntazinda yavuze ko hari abikorera bemeye kuzashoramo imari bakaba bakiganira n’abandi kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kuryubaka.

Abakorera n’abarema iri soko bavuga ko mu gihe rizaba ryuzuye biteguye kuribungabunga kuko barambiwe no kuzengerezwa n’abajura ndetse n’ibihombo baterwa no gucururiza ahatajyanye n’igihe.

Isoko rya Nyanza ntirijyanye n’igihe

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW