Bugesera: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahize guhashya umwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake, ba SEDO b’Utugari na DASSO basabwe kuba ku isonga mu kwita kw’isuku n’isukura by’umwihariko baharanira kugira Akarere gacyeye kandi gatekanye.
Babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri 2023, mu mahugurwa y’umunsi umwe agamije kubongerera ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’isukura.
Muri aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi barimo n’inzego z’umutekano, basabwe kwegera abaturage bagatanga umusanzu mu kurwanya umwanda no gufatanya mu iterambere ry’igihugu.
Basobanuriwe byimbitse ingamba zafashwe zo kwimakaza isuku n’isukura mu Karere ka Bugesera ku mu ntero igira iti “Isuku Hose, Ihera Kuri Njye.”
Musoni Uwacu Edison wo mu Murenge wa Gashora yavuze ko yungutse ubumenyi bwiyongera ku bwo yari afite akaba agiye kubukoresha mu gushishikariza abaturage kugira isuku umuco.
Yagize ati “Uruhare rwacu mu bukorerabushake rushingiye ahanini ku bukangurambaga tugenda dukora haba ku giti cyacu no mu nteko z’abaturage, hari inama tugenda dukora dufatanyije n’urundi rubyiruko kandi dukora ibikorwa byinshi bigamije kwihutisha gahunda za leta.”
Abakozi b’Utugari bashinzwe iterambere ry’ imibereho myiza y’abaturage, basabwe gutanga serivisi inoze hashingiwe ku kubaka imiyoborere,imikoranire ndetse n’imibanire biganisha kw’isuku n’isukura.
Basabwe gushiraho impindura matwara nshya mu bikorwa by’isuku ndetse n’umutekano n’imibereho myiza by’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko mu rwego gushyiraho  ingamba  zo guhangana n’umwanda ukigaragara mu bice bitandukanye by’Utugari n’ Imirenge hifashishijwe urubyiruko ruzakora ubukangurambaga umunsi ku wundi.
Ati” Ibikorwa by’isuku n’isukura mu ngo, ku mubiri ndetse n’ahandi hose abaturage bakigaragaza imyumvire ishaje bajugunya imyanda aho babonye bakumva ko ntacyo bitwaye, mubigishe bicike.”
Yagaragaje ko inyubako zatawe zituzuye zikaba zaramezemo ibyatsi zabaye indiri y’amabandi nazo ziteza umwanda.
Yasabye kandi ko amabuye n’imicanga bikirunze ahamaze kubakwa bikwiriye gukurwaho.
Mu mezi 3 n’iminsi micye, asigaye y’ubukangurambaga   bw’isuku n’isukura, bazarebera hamwe icyo bagezeho bikazabafasha gufata izindi ngamba.
Biteganyijwe ko urubyiruko rw’abakorerabushake ruzajya rukorera aho rutuye bakazahabwa agahimbazamusyi kabafasha gukora neza kandi ku gihe.
Urubyiruko rwiyemeje kwimakaza isuku
Meya Mutabazi yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gukora batikoresheje
Urubyiruko rwishimiye ubumenyi rwahawe
Inzego z’umutekano zikorera mu Karerevka Bugesera

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera