CAF yakuriye inzira ku murima abafana ba Rayon Sports

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yemeyw ubusabe bwa Al Hilal SC, bwo gukina umukino ubanza wa CAF Confedération Cup nta bafana bari muri Stade.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye ikiganiro n’Abanyamakuru cyahuje umutoza na kapiteni ba Rayon Sports ndetse n’abanyamakuru bo mu biganiro by’imikino.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yagarutse ku myiteguro y’uko yiteguye umukino ubanza izakirwa na Al Hilal SC yo muri Libya.

Muri iki kiganiro, hanatanzwe amakuru y’uko Rayon Sports izakina nta bafana bari muri Stade nyuma y’ubusabe bw’iyi kipe yo muri Libya izaba yakiriye umukino.

Al Hilal SC yari yarandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, isaba ko yifuza kuzakina nta bafana bari muri Stade none ubusabe bwa yo bwahawe umugisha.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, Rayon Sports yihanganishije abakunzi ba yo batazemererwa kureba umukino ubanza.

Bati “Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al Hilal SC bwo kuzakina ubanza wa CAF Confedération nta bafana bahari.”

Basoje bavuga ko ikipe ibasezeranyije kuzakora ibishoboka byose kugira ngo izabahe ibyishimo, kabone n’ubwo bazaba batari muri Stade.

Uretse kwangira abafana kuzareba uyu mukino kandi, iyi kipe ntinifuza ko hari igitangazamakuru cyazerekana uyu mukino w’amashusho.

- Advertisement -

Ikipe izasezerera indi muri iki Cyiciro cya Kabiri, izahita ibona itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confedération Cup.

Umukino ubanza, uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Abafana ba Rayon Sports ntibazareba umukino ubanza uzahuza ikipe bihebeye na Al Hilal SC
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Yemen Zelfani yavuze ko nta mpungenge atewe no kuba nta bafana bazaba bari muri Stade

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW