CAF yongeye gutera utwatsi Kigali Pelé Stadium

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yemeje ko Kigali Pelé Stadium iri muri Stade zitujuje ibyangombwa.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2023, ni bwo CAF yari yemenyesheje u Rwanda rugomba kuzuza ibisabwa byose kugira iyi Stade ibashe kwemererwa kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Hari ibyakozwe birimo kongera ubwiherero n’ubwogero, gushyiraho ikibuga gishya n’ibindi.

Ibi byanatumye, Amavubi yemererwa kuhakirira Bénin ariko nta bafana bemerewe kwinjira.

Nyuma y’isuzumwa ryongeye gukorwa na CAF, uru rwego rwemeje ko muri Stade zemerewe kwakira imikino mpuzamahanga, Kigali Pelé Stadium itarimo.

CAF yagaragaje ko Stade u Rwanda rufite yemewe, ari Stade Mpuzamahanga ya Huye. Bisobanuye ko ari na ho Rayon Sports na APR FC zizakirira imikino ya zo Nyafurika zifite.

Stade iherutse gufungurwa n’Umukuru w’Igihugu na Perezida wa FIFA, Jianni Infantino
Muri Stade CAF yatangaje, Kigali Pelé Stadium ntirimo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW