Croix-Rouge yizihije umunsi mukuru w’ubutabazi bw’ibanze

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana

Ku wa Gatandatu wa kabiri w’ukwezi kwa Nzeri, hizihizwa Umunsi mukuru w’ubutabazi bw’ibanze, mu Rwanda wizihijwe ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri, 2023.

Ubusanzwe uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa n’imiryango ya za Croix-Rouge na Croissant Rouge. Mu Rwanda wizihijwe ku wa Gatandatu ku nsanganyamatsiko igira iti “First Aid in the Digital World”.

Mu kuwizihiza uriya munsi, Croix-Rouge y’u Rwanda yashyize ahagaragara “Application” ikoreshwa mu gutanga amahugurwa y’ubutabazi bw’ibanze, ikanaba yafasha umuntu kuba yatanga ubutabazi bw’ibanze igihe abikeneye.

Iyo application iri kuri Play Store ya Google yitwa First Aid in Africa, igaragara kuri iyi Link : https://play.google.com/store/apps/details?id=be.rodekruis.FABL

Ni Application igufasha kuba wakwihugurira aho uri hose, wiga amasomo ajyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Nyuma wakora ikizamini ku byo wize, ya application ikaguha icyemezo (Certificat) kiguhesha kwitabira amahugurwa y’ubutabazi bw’ibanze imbere y’umwarimu, ukurikira ibijyanye n’ubumenyi ngiro (pratique).

Icyo gihe nibwo ubona amasomo ahagije agizwe n’amagambo (théorie) n’ubumenyi ngiro (pratique). Ubwo buryo nibwo bwo kwiga mu Cyongereza bwitwa “blended learning”.

Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi ushinzwe Itumanaho, n’ibikorwa by’ubutabazi, no gushakisha inkunga (Communication, Diplomatie Humanitaire et Mobilisation de Ressources) ni we wari umushyitsi mukuru, ari mu Kimbo cy’Umunyamabanga mukuru wa Croix-Rouge muri iyi minsi.

Yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ashimira by’umwihariko abaterankunga ba Croix Rouge y’u Rwanda bagize uruhare mu iterambere ry’ubutabazi bw’ibanze muri Croix Rouge y’u Rwanda, nka Croix-Rouge y’Ububiligi yagize uruhare mu ikorwa rya ririya koranabuhanga (Application, First Aid in Africa), iya Croix Rouge ya Autriche ndetse na Croissant Rouge ya Qatar, bagiye bagenera Croix-Rouge y’u Rwanda imbangukira gutabara zifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi.

Yagarutse ku nshingano za Croix-Rouge y’u Rwanda zo kuba umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, aho yagiye igira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi bitandukanye mu bihe bikomeye u Rwanda rwagiye rugira, nko mu gihe k’icyorezo cya COVID 19, mu iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, no mu biza biherutse kwibasira Intara y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Iburengerazuba.

- Advertisement -

Abagizweho ingaruka n’ibiza bahawe ubutabazi butandukanye, bahawe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga milliyoni 170, kandi abakorerabushake ba Croix Rouge bahise batabara igihe ikiza cyari kikimara kuba, batanga ubutabazi bw’ibanze, batanga ihumure ku basenyewe, banafasha mu guhuza abagize umuryango batatanye.

UMUSEKE.RW