Edgar Lungu wahoze ari perezida wa Zambia yareze Leta

Uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yajyanye mu butabera guverinoma ayirega kuba yaranze ko yitabira inama muri Koreya y’Epfo, aho yari yatumiwe mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro.

Ikirego cya Edgar Lungu cyashyikirijwe Urukiko Rukuru rwa Rusaka muri Zambia.

Lungu avuga ko mu gihe yagombaga kwitabira iriya nama, yavanywe mu ndege kubera ko ngo nta ruhushya rwa Leta yari afite rumwemerera gukora urwo rugendo.

Ishyaka rya Edgar Lungu ariryo PF ryavuzwe ko yarenganijwe kandi ko bitari ngombwa kumenyesha Guverinoma iby’urwo rugendo, mu gihe yari yiyishyuriye itike n’ibindi byose bikenewe.

Umuvuzi w’iri shyaka, Emmanuel Mwamba anavuga ko na mbere yaho Edgar Lungu yanangiwe gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza hanze yacyo. 

Avuga ko uko kumubuza kugira aho ajya hanze ari ugutambamira uburenganzira bwe. 

Muri 2021 ni bwo Edgar Lungu yasimbuwe ku butegetsi na Hakainde Hichilema unayoboye muri iki gihe iyi Zambia

Edgar Lungu wayoboye Zambia yareze Leta

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -