Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Fine Fm yarezwe gutesha agaciro amasezerano
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Fine Fm yarezwe gutesha agaciro amasezerano

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 14/09/2023 2:34
Ineza Life Center Ltd yajyanye mu Nkiko Fine Fm

Rurageretse hagati ya Ineza Life Center Lt ihagarariwe na Niyonkuru Meschak na Radiyo ya Fine Fm na Rutayisire Mushaija Donath baregwa ubwambuzi no gutesha agaciro amasezerano yo gutambutsa ibiganiro by’ubuzima.

Ni nyuma yuko Urukiko rw’ubucuruzi rwasabye Ineza Life Center Ltd na Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath ko bakumvikana bakarangiza ikibazo bafitanye ariko bikaba ingorabahizi.

Ineza Life Center Ltd ihagarariwe na Niyonkuru Meschak yatambutsaga kuri Fine FM ikiganiro kigaruka ku buvuzi bw’imiti ishingiye ku bimera.

Fine Fm yatambutsaga ibiganiro kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru. Ibiganiro byacagaho inshuro 8 ku munsi byamamaza ubuvuzi gakondo.

Fine FM ihagarariwe na Rutayisire Mushaija Donath yaje gusesa amasezerano yari afitanye na Ineza Life Center Ltd ahwanye na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri mu mafaranga y’u Rwanda (Frw miliyoni 3,2).

Aya masezerano yahagaritswe nta mpamvu zitanzwe kandi bari bamaze imyaka 3 bakorana neza, gusa Fine Fm ngo yavuze ko byaturutse muri MINISANTE mu rwego rwo gukuraho ibiganiro bitavugwagwaho rumwe.

Ineza Life Center Ltd ivuga ko Rutayisire yanditse ibaruwa ihagarika amasezerano nta mpamvu atanze.

Ni mu gihe iki kigo cyakomeje kubaza iyo radiyo impamvu bafashwe iyo myanzuro bikagera nubwo umwe mu bakozi bacyo yagiye kubibaza bamusohora nabi.

Ibaruwa y’urukiko rw’ubucuruzi UMUSEKE ufitiye kopi yerekana uko ikibazo giteye n’uburyo uruhande rwa Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath rwanze kugira uruhare mu gusoza ikibazo mu buhuza bwumvikanyweho.

- Advertisement -

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’umucamanza mu Rukiko rw’Ubucuruzi, Umutesi Vestine isobanura ko hashingiwe ku ngingo ya 26 y’amabwiriza No 001/2019 yo ku wa 05/12/2019 ya Perezida w’urukiko rw’Ikirenga yerekeye ubwunzi mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’ubutegetsi, iz’ubutegetsi iteganya ko ubwunzi burangira iyo umuhuza abona ko nta bwumvikane bushoboka.

Icyemezo cy’urukiko cyaje kwemeza ko ubwumvikane bw’ababuranyi bwananiranye.

Urukiko ruvuga ko rumaze kubona ko ku wa 16 Mutarama 2023 ,Ineza Life Center Ltd  yatanze ikirego muri uru rukiko irega Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath, irega gusesa amasezerano y’ubucuruzi binyuranye n’amategeko n’indishyi zitandukanye, ikirego kikandikwa kuri nimero RCOM OO17/2023/TC.

Ku wa 13 Nyakanga 2023, Urukiko rwahamagaye ababuranyi rubabaza niba ikibazo kitakemurwa binyuze mu nzira y’ubuhuza maze bavuga ko ubuhuza bwakorwa n’Urukiko.

Icyo gihe Fine Fm yari ihagarariwe na Rutayisire Mushaija Donath yari ihagarariwe na Me Kwizera Jean Bosco mu gihe Ineza Life Center Ltd yitabye ihagarariwe na Me Hagenima Polycarpe.

Ibiganiro by’ubuhuza byashyizwe ku wa 19 Nyakanga 2023, ariko kuri uwo munsi ibiganiro bikaba bitarashoboye gukorwa kubera ko Me Kwizera Jean Bosco yari yagize ibyago.

Ibiganiro by’ubuhuza byimuriwe ku wa 31 Nyakanga 2023 , kuri uwo munsi nabwo ntibasha kuba kubera ko uruhande rwa Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath rutabonetse.

Ibiganiro by’ubuhuza byongeye kwimurirwa ku wa 31 Kanama 2023, kuri uwo munsi abafitanye ikibazo bitaba bahagarariwe nka mbere.

Ku ruhande rwa Ineza Life Center ltd hanaje uwitwa Niyonkuru Meschak aherekejwe na Patrick Niyomushumba, ku rundi ruhande Rutayisire Mushaija Donath ahibereye.

Ibiganiro byaje gukorwa ariko bikagaragara ko abafitanye ikibazo badashobora kumvikana binyuze mu nzira y’ubuhuza.

Umwanzuro w’Urukiko wamenyesheje ababuranyi ko urubanza ruzakomeza mu iburanisha mu mizi ku itariki izamenyeshwa ababuranyi.

Ineza Life Center Ltd yajyanye mu Nkiko Fine Fm
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NDEKEZI Johnson 14/09/2023 3:27 14/09/2023 2:34
Inkuru ibanza Kamonyi: Habarurema agiye kubaka umuhanda wa Miliyari irenga
Inkuru ikurikira Habitegeko yatanze ibitabo by’Intara y’Iburengerazuba
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?