Gakenke: Abagituye mu manegeka baratabaza

Hari abaturage bo mu Karere ka Gakenke bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bavuga ko mu bihe by’imvura babara ubukeye, bagasaba kwimurwa byihutirwa mu kwirinda ibiza bishobora no gutwara ubuzima bwabo.

Gakenke ni Akarere kazwiho kugira imisozi miremire ihanamye, ndetse hakunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi.

Bamwe mu baturage bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bavuga ko bahanze amaso Leta kugira ngo bimurwe.

Nubwo hari abadafite ubushobozi bategereje igisubizo cya Leta hari n’abifite binangiye gusiga imitungo yabo.

Ni mu gihe muri ako Karere imiryango irenga 180 yatujwe mu Midugudu kuri site zateganyijwe, hakaba hakiri indi miryango irenga 1000 ikeneye kwimurwa.

Abamaze gutuzwa muri imwe mu Midugudu yatunganyijwe bavuga ko batekanye bagasaba bagenzi babo bakiri mu manegeka gufata umwanzuro uboneye.

Bavuga ko bakurikije ubukana bw’imvura y’umuhindo hakwiriye gufatwa ibyemezo byo kurengera abagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke butangaza ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hari imiryango irenga 200 bateganya kwimura.

Abaturage kandi bagirwa inama yo kuzirika ibisenge by’inzu no guca imiyoboro y’amazi kuko imvura y’umuhindo izagwa ari nyinshi cyane.

- Advertisement -

 

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW