Gen Kabarebe yahawe umwanya wa politiki

Perezida Paul Kagame yagize Gen (Rtd) James Kabarebe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, uyu yari mu ba General bakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Undi wahawe umwanya ni Francis Gatare wongeye kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), akaba asimbuye Madamu Clare AKAMANZI.

Prof Nshuti Manasseh wari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Itangazo ryasowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr Yvonne Umulisa yagizwe Umunyabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Gen Kabarebe, Gen IBINGIRA n’abandi ba General bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru