Hari abumvise macuri ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 20 Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umugore, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu  y’Uburenganzira bwa muntu, Hon Mukasine Marie Claire avuga ko hari bamwe mu baturage batumva akamaro ihame ry’uburinganire rifite, ahubwo bakabyitiranya no kwigaranzura abo bashakanye.
Ibi Hon Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, yabigarutseho mu muhango wabereye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Hon Mukasine avuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ari ukugira amahirwe angana  mu kazi no mu bindi bikorwa biteza imbere Umuryango muri rusange.
Avuga ko hari ibintu karemano bidahinduka ariko ku birebana n’inshingano z’Ubuyobozi buri wese yazihabwa kandi akabasha kuzuzuza neza.
Ati “Imyumvire mibi y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye itari ku bagabo gusa, hari na bamwe mu bagore igaragaraho hakeneye guhozaho abagifite iyo myumvire bakaganirizwa bigizwemo uruhare n’Inzego zitandukanye.”
Hon Mukasine avuga ko ibibazo iyi bakira muri Komisiyo ibyinshi muribyo bishingiye ku mutungo abashakanye bahuriyeho, ndetse n’abana ku buryo bikurura amakimbirane akomeye.
Ati “Mu bindi twakira birimo ihihoterwa rishingiye ku gitsina.”
Kankundiye Marie Rose, Ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Rwigerero, avuga ko aho umugore ageze ahishimira, akanashimira uruhare ubuyobozi bwagize mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Ati “Hari imyumvire itarahinduka dufite bamwe mu bagore babwira abagabo babo ngo nkoraho njye kuri RIB, ihame ry’uburinganire rirakoreshwa mu buryo butaribwo.”
Mukankundiye avuga ko aho akorera hari bamwe mu bagabo bahohoterwa bakanga kubibwira Inzego z’ibanze na RIB.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Uburenganzira bwa muntu mu biyaga bigari(GLIDH) Me Mulisa Vestine avuga ko nubwo hari intambwe yatewe yimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko hakiri bamwe mu bagore cyangwa abagabo bumva ko uburenganzira bafite bakwiriye kubushingiraho bakandamiza abo bashakanye.
Ati “Mu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye haracyarimo icyuho tugomba kuziba dufatanije twese.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko hari  ingingo bishimira ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’amasezerano y’iMaputo uRwanda rwari rwarifasheho ariko kuri ubu rukaba rwarayashyizeho umukono.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu Hon Mukasine Marie Claire
Abaturage bemera ko hari abashakanye bagihohoterana
Me Mulisa Vestine Umuyobozi wungirije muri GLIDH avuga ko hari intambwe imaze guterwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye bizihiza Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umugore
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga