Hari imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yibaza aho izahungira imvura y’umuhindo

Rusizi: Imiryango 14 y’abo bigaragara ko amateka yasigaje inyuma, ivuga ko amabati asakaye inzu zabo ashaje cyane bakibaza aho bazihisha imvura itangiye kugwa muri uyu muhundo.

Abaganiriye n’UMUSEKE ni abo mu mudugudu wa Ngoma, akagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe, ho mu karere ka Rusizi.

Anatoriya Kabananiye ni afite imyaka 62 y’amavuko, yavuze ko inzu zabasaziyeho, ko iyo haje umuyaga bikanga ko ziri bubagweho bagasohoka.

Ati “Iyi nzu nayubakiwe n’Itorero, irashaje. Umuyaga urakubita tukarara twicaye hanze bugacya. Imvura nigwa tuzajya tujya hanze twitwikire amasashi, icyifuzo ni uko abadukuriye baturengera”.

Sawuda we avuga ko bikabije ko inzu zabo zigiye kubagwaho.

Ati “Inzu zarasenyutse, ntaho turi tumerewe nabi ziratugwaho. Mutuvuganire turebe ko ukwezi kwa cyenda kwadusanga ahantu heza, turifuza ko bazitwubakira”.

VIDEO IVUGA IBIBAZO BY’IMIBEREHO KU BASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA

Matagata Jeanne na we atuye muri izi nzu. Ati “Iyo turyamye ntabwo dusinzira, twikanga inzu zatuguyeho turara twicaye turyama hanze. Turifuza ko batwubakira inzu nziza tukajya turyama tugasinzira”.

- Advertisement -

Izi nzu bari barazubakiwe n’itorero rya Anglican, bavuga ko ikibazo cy’uko zishaje bakigejeje ku buyobozi, bubizeza ko iyi mpeshyi izarangira zarasakawe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabwiye itangazamakuru ko hari gahunda yashyizweho ya buri mwaka yo kububakira.

Dr. KIBIRIGA Anicet umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati “Birakemuka, bazubakirwa muri gahunda twashyizeho yo kugenda tububakira buri mwaka. Ingengo y’imari igenda iteganywa buri mwaka, tukareba abo twubakira”.

Iyi miryango uko ari 14 igizwe n’abagabo 10, abagore 12, abana basaga 30. Bakaba batuye mu nzu eshatu zifite imiryango 6.

Uretse inzu zishaje n’aho baryama ntabwo hajyanye n’icyerekezo u Rwanda rurimo mu iterambere.

Mu buryo bugaragara izi nzu amabati yazo yarashaje cyane
Bafite impungenge ko izi nzu zizabagwaho

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi