Hatoranyijwe abana bazakinira Academy ya Bayern Munich

Ubuyobozi bw’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi gihuza amarerero ya FC Bayern Munich, bwatoranyije abana 10 bagomba kuzahagararira Ikipe y’u Rwanda muri iryo rushanwa riteganyijwe mu mpera za 2023.

Mu Ukwakira uyu mwaka, ni bwo hazakinwa irushanwa ry’Igikombe cy’Isi gihuza amakipe y’abato babarizwa mu marerero ya Bayern Munich yo mu Budage. Abazahagararira u Rwanda, bamaze gutangazwa ndetse bazafashwa kwitegura uko bikwiye.

Uretse kuzitabira iri rushanwa ariko, abana 15 muri rusange, ni bo bazaba bari mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich rizaba riri mu Rwanda.

Igikorwa cyo kubahitamo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023, kibera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera. Abatoza batandukanye bo mu Rwanda bafatanyije  n’abayobozi bo muri iryo rushanwa “FC Bayern Youth Cup.”

Mbere y’uko hatangira igikorwa cyo gutoranya abana, bagabanyijwemo amakipe icyenda kuva kuri A kugeza kuri I, bagenda bakina hagati ya bo kugira ngo haboneke ikipe ya mbere ndetse buri mwana agaragare mu mikino myinshi.

Umukino umwe wamaraga iminota 15, bitewe n’inshuro bakinnye. Muri rusange, buri mwana yamaze byibuze iminota 90 mu irushanwa rito ryamaze amasaha 10.

Nyuma yo gusoza imikino, hakurikiyeho igikorwa cyo gutangaza amazina y’abana bahize abandi ndetse bakaba ari na bo bazabajya mu Budage guhura n’andi makipe arindwi azitabira FC Bayern Youth Cup.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe gushaka impano z’abakiri bato ku Isi muri Bayern Munich, Francisco Quiñones, yavuze ko mu Rwanda hari abana bafite impano kandi ikipe yatoranyijwe izitwara neza.

Ati “Uyu munsi twasoje igikorwa cyo guhitamo abakinnyi mu gihugu hose. Abo twabonye ni abana bafite imbaraga kandi bazi gufata umwanzuro ukwiye ku mupira kandi vuba. Tuzaba dufite ikipe nziza ihagarariye u Rwanda.”

- Advertisement -

Uyu mugabo uhagarariye iri rushanwa yavuze ko aba bana bazahura na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Nigeria, Afurika y’Epfo, Argentine, u Buhinde n’u Budage.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie, yavuze ko abana batatsinze hari ibikorwa bindi bibategereje ku buryo badakwiriye kwiheba ndetse aha ubutumwa abazaserukira u Rwanda.

Ati “Uwo batatoranyije uyu munsi hari ibindi bibateganyirijwe harimo nko kuba bajya mu Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17. Abitwaye neza bo mugende muhagararire igihugu neza kandi mukoreshe amahirwe uko bikwiye.”

Irushanwa ryahereye ku bana ibihumbi 10 baturutse mu marerero arenga 300 mu Rwanda hose. Habanje gukurwamo 1700 ari nabo bavanywemo 100 bahatanye mu cyiciro cya nyuma.

N’ubwo abana 15 ari bo bazajya mu mwiherero ariko 10 gusa akaba ari bo bazerekeza mu Budage, abandi basigaye bakazasimbura uwagira ikibazo gituma atajya gukina irushanwa.

Abana icumi bagize ikipe y’u Rwanda ni Gatare Ndahiriwe Héritier, Ishimwe Elie, Hategekimana Abdul “Mbappé”, Twagirihirwe Alex, Sheja Djibril, Byiringiro Thierry, Ntwali Anselme, Ntwali Edison, Ndayishimiye Barthazal na Mutangwa Cédric.

Abazafatanya na bo kwitegura irushanwa ni Mugisha Arsène, Mico Rusaro Emmanuel, Nshimiyimana Olivier, Mwumvaneza Tumusifu na Singaye Jean Paul.

Imikino yose y’iri rushanwa izatangira tariki ya 17 Ukwakira 2023, ribere kuri Olympic Stadium yahoze iberaho imikino ya Bayern Munich. Mbere yo kuba, abana bazabanza guhabwa ubumenyi n’abatoza b’iyi kipe iyoboye izindi mu bigwi mu Budage.

Iki gikorwa ni kimwe mu biteganyijwe gukorwa nyuma y’uko u Rwanda rusinyanye amasezerano na FC Bayern Munich yo guteza imbere ubukerarugendo bwarwo mu gihe cy’imyaka itanu.

Harimo n’inzobere muri ruhago zaturutse muri Bayern Munich
Abatoza batandukanye ni bo bahisemo aba bana
Babanje gukina hagati ya bo
Abana bagaragaje impano bifitemo
Abatoza barimo Mugiraneza Jean Baptiste na Ntagisanimama Saida, bari baje gushyigikira aba bana
Visi Perezida wa Ferwafa, Richard yari yaje gukurikirana iki gikorwa
Inzego zireberera Iterambere rya ruhago muri Ferwafa, zari zihari

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW