Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Huye: Abana 3 basizwe bafungiranye mu nzu umwe arapfa
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Huye: Abana 3 basizwe bafungiranye mu nzu umwe arapfa

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE 17/09/2023 1:15
Kwinjira muri iyinzu byabanje kugora abatabaye uyu muryango
Abana batatu bo mu Karere ka Huye basizwe bafungiranye mu nzu maze yibasirwa n’inkongi y’umuriro umwe muri bo ahasiga ubuzima mu gihe abandi ari kwitabwaho n’abaganga.
Byabaye ku wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango B mu Murenge wa Tumba.
UMUSEKE wamenye ko iriya nzu yari icumbitsemo uwitwa Minani Jean Bosco washakanye na Nayituriki Euphrasie yatwitswe n’umuriro w’amashamyarazi.
Abana bahiriyemo barimo Amashimwe Gule Kevin w’imyaka 5 y’amavuko na Keilla Imanishimwe Teta w’umwaka umwe bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya kaminuza ya Butare.
Uwitwaga Imanishimwe Uwase Sandra w’imyaka itatu y’amavuko we witabye Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko abo bana basizwe mu nzu bonyine bakingiranye.
Yagize ati“Abo bana bari mu nzu bonyine bakingiranye aho iyo nzu hanagaraga insinga kuburyo bikekwa ko baba barakinishije Pulize(prise) bituma habaho circuit niko guhira muri iyo nzu”.
Abatuye hariya bavuga ko batabaye banyuze mu idirishya bitewe nuko byagaragaraga ko umwotsi wari mwinshi wavaga mu nzu. Ibikoresho byose byo mu nzu kandi byarahiye.
Bikekwa ko icyatumye biriya byago biba ababyeyi babo basize bakingiraniye abana mu nzu bajya gushakisha ubuzima abana bacokoza umuriro  muri prise ,hafashwe n’inkongi babura uko basohoka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwihanganishije umuryango wahuye na biriya byago buvuga ko abandi bari kwitabwaho n’abaganga.
Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yagize ati ” Abana babiri ni bazima bari kwitabwaho n’abaganga. Twihanganishije umuryango kandi turababa hafi.”
Ababyeyi barasabwa kuba amaso no kudasiga abana mu nzu ya bonyine kandi bakirinda kubakingirana ndetse bakareba uko insinga z’umuriro w’amashyanyarazi zitagaragara ku buryo byateza impanuka.
Kwinjira muri iyinzu byabanje kugora abatabaye uyu muryango
Ibikoresho byo mu nzu byose byahiye birakongoka

 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NSHIMIYIMANA THEOGENE 17/09/2023 3:26 17/09/2023 1:15
Inkuru ibanza Comfort My People Ministry basuye abarwayi, bishyurira ababuze amikoro
Inkuru ikurikira Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya Kabiri cya Rwanda Open
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?