Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Comfort My People Ministry basuye abarwayi, bishyurira ababuze amikoro
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Comfort My People Ministry basuye abarwayi, bishyurira ababuze amikoro

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 17/09/2023 12:30
Umubyeyi wibarutse abana batatu b'impanga yishyuriwe ibitaro aranaremerwa

Comfort My People Ministry bakusanyije inkunga basura abarwariye ku bitaro bya Nyamata, bagoboka bamwe mu bivurije muri ibi bitaro bakabura ubwishyu.

Muri gikorwa banafashije umwe mu babyeyi yibarutse abana batatu b’impanga akaba yari amaze ukwezi kose mu bitaro kubera kubura amafaranga yo kwishyura.

Uyu mubyeyi yaremewe anishyurirwa ubwishyu na Comfort My People Ministry ndetse na bagenzi be bibarutse mu minsi ishize bari bakiri muri ibyo bitaro.

Nyuma y’amahugurwa y’abapasiteri, yabeye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba mu minsi micye ashize, Comfort My People Ministry n’abaterankunga bayo, basuye abarwayi mu bitaro bya Nyamata, bishyurira abarwayi bari barabuze ubwishyu bw’ibitaro.

Iki gikorwa cy’urukundo bagikoze nyuma y’amahugurwa bakoze y’abapastori barenga 200 b’amatorero atandukanye yabereye i Nyamata, Gicumbi, Muhanga na Cyanika.

Abagize uyu muryango, basuye ibitaro bya Nyamata baherekejwe n’abaterangunga babo aribo Pastor Walt Roberson n’umufasha we Britt Roberson.

Umuyobozi Mukuru wa Comfort My People Ministry, akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda no mu Karere, Pastor Willy Rumenera, yatangaje ko bakora ibikorwa by’urukundo nk’uko Yesu yabitoje abigishwa be.

Yavuze ko banasuye abarwayi batishoboye mu bitaro binyuranye mu gihugu birimo Centre de Santé ya Cyanika i Burera, bishyurira abantu 16 ibitaro ndetse batanga matela ku batishoboye bagera kuri 30.

Abapasiteri bahawe amahugurwa n’uyu muryango ndetse n’abaturage bahawe ubufasha bashimiye Comfory My People Ministry kubw’ibikorwa bihambaye ikomeje gukora.

- Advertisement -

Umwe mu ba Pasiteri yagize ati “Ati Mbere ya byose reka dushime Imana yabanye natwe mu mahugurwa meza twagize, nongereho gushimira Pastor Willy Daniel wabaye umuyoboro wo kuduhuza na Pastor Wallet akaza kutugezaho inyigisho nk’izi.”

Ku wa 6 Kamena 2023, Comfort My People (CMP) bakoze igiterane cy’amateka Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Icyo giterane cyaririmbyemo Theo Bosebabireba, cyari gifite intego iboneka muri Matayo 11:28, “Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsnge dabaruhura”.

Bimwe mu bikoresho bahaye Ikigo Nderabuzima cya Cyanika
Abaterankunga ba Comfort My People Ministry n’umwe mu bo basuye mu bitaro
Mu bitaro bya Nyamata bakoze ibikorwa by’urukundo bishyurira ababuze ubwishyu bw’ibitaro

Umubyeyi wibarutse abana batatu b’impanga yishyuriwe ibitaro aranaremerwa
Past Willy Rumenera Umuyobozi wa Comfort My People Ministry, akubutse muri Amerika mu nama yo kurwanya ibiyobyabwenge

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NDEKEZI Johnson 17/09/2023 12:30 17/09/2023 12:30
Inkuru ibanza Nkombo: Insinga z’amashanyarazi zihambirijwe imifuka n’amashashi
Inkuru ikurikira Huye: Abana 3 basizwe bafungiranye mu nzu umwe arapfa
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?