Ibigo by’indashyikirwa mu gutanga serivisi zinoze bigiye guhembwa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Service Excellence Wards igiye gutangwa ku nshuro ya 8

Sosiyete ya Karisimbi Events igiye gutanga ibihembo bishimira ibigo bikora imirimo itandukanye byakirana yombi abakiriya.

Ibi bihembo bizwi nka ‘Service Excelence Awards’ bizatangwa ku 07 Ukwakira 2023 muri Marriot Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Kwiyandikisha muri ibi bihembo byatangiye ku wa 18 Kanama bikazarangira tariki ya 31 Nzeri 2023.

Service Excellence Awards 2023 iri mu rwego rwo gushimira ibigo byo mu Rwanda bitanga serivisi nziza no gukangurira abandi kwita ku babagana.

Karisimbi Events itegura ibi bihembo yatangaje ibyiciro 45 bihataniye ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 8.

Ibi byiciro byatangajwe byifashishwa n’abantu batandukanye bagaragaza Kompanyi/ Ikigo bashaka ko gihatanira ibihembo bitewe na serivisi batanga.

Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi.Ni ibihembo biba buri mwaka kugira ngo bakangurire abantu gutanga serivisi zinoze.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel avuga ko ibihembo by’uyu mwaka bazirikanye abantu bose batanga serivisi neza kugira ngo babishimirwe by’umwihariko.

Ati ” Twarebye abantu bose batanga serivisi ku buryo nta muntu n’umwe uzacikanwa muri uyu mwaka. Nta muntu uzasigara inyuma.”

- Advertisement -

Byitezwe ko mu birori byo gutanga ibi ibihembo abazabyitabira bazasusurutswa n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Ibyiciro bizahembwa muri Excellence Awards 2023

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW