Ibyo Perezida Kagame yabwiye Tshisekedi byabaye nko guta inyuma ya Huye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo afitanye na Tshisekedi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashimangiye ko yaganiriye kenshi na mugenzi we Felix Tshisekedi ku muzi w’ibibazo bya RD Congo ariko undi agasa nk’uvunira ibiti mu matwi ahubwo akabyegeka k’u Rwanda.

Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cya Jeune Afrique aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’umutekano mucye washegeshe Congo.

Ubwo yabazwaga niba ibiganiro bigishoboka hagati ye na Tshisekedi yasubije ko atiyumvisha ukuntu umuntu wanze kuganira n’abaturage be azaganira na Kagame.

Yavuze ko baganiriye byinshi mu bihe byashize kandi ibibazo biriho uyu munsi bikaba aribyo byari ku isonga ry’ibyo baganiriyeho icyo gihe.

Ati “Ese kuganira uyu munsi byo kuganira gusa, bishobora kudufasha gukemura ibibazo byacu? cyangwa se dukwiriye kuganira kuko hari uburyo bwa nyabwo bwo gukemura ibibazo.”

Kagame yavuze ko guhura na Tshisekedi byabaye kenshi kandi ko igihe cyose byari bikenewe yabiboneye umwanya.

Yakuriye inzira ku murima abatekereza ko hari ibibazo bwite afitanye na Tshisekedi, yibutsa ko Tshisekedi akwiriye kuganira n’abaturage be kurusha ibindi byose.

Ati ” Kuki kuza kuganira nanjye byaba imbogamizi ku biganiro Perezida wa Congo agomba kugira ku ruhande rwe mu gukemura ibibazo by’abaturage be?”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ikibazo cya RDC atari u Rwanda ari naho yanenze ku mugaragaro impuguke za Loni ziherutse gusohora raporo ishinja u Rwanda gushyigikira M23.

- Advertisement -

Izi mpuguke zagaragaje uburyo amabwiriza ahabwa umutwe wa M23 ngo aturuka mu gisirikare cy’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yavuze ko atazi icyo abo bantu bazobereyemo avuga ko raporo zizo mpuguke, ziba zigaruka ku bintu mu buryo buhabanye n’ibizwi.

Ati ” Ese mu by’ukuri, ikibazo cya RDC ni M23 cyagwa ni u Rwanda? U Rwanda na M23 ni byo bibazo RDC ifite? Iki kibazo impamvu nkibaza, ni uko muri izo raporo, nta na kimwe kigaruka ku mateka y’ibibazo muri Congo, ku ruhande rw’inzego za Congo, ku byaha byakozwe na FARDC […] ibi bimaze imyaka irenga 20 nubwo hari Ingabo za LONI zitangwaho miliyari nyinshi z’amadorali. Kuko tutavuga ku byo izo ngabo zagezeho? Ese ibi bibazo ntacyo bivuze?

Yavuze ko abashinja u Rwanda kujya muri RDC bakagombye kureba icyatuma rugira urwo ruhare rwo kujya muri icyo gihugu.

Ati “Kuki izo mpuguke zacecetse kuri cyo, kuki zacecetse ku kuba FDLR ikiri muri kariya Karere iyi myaka yose, n’uburyo ibangamiyemo u Rwanda na RDC ubwayo?”.

Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ya Congo yahurije hamwe mu buryo bweruye abantu bemera ko barwanya u Rwanda, bashaka guhirika Guverinoma y’u Rwanda aho na Perezida wa Congo yabakiriye, ariko ibyo izo mpuguke zikaba zitabivugaho.

Ati “Batangaza gusa ibishinja u Rwanda, nk’ibyo byo gufasha M23, ku bindi bakaryumaho, ku nkomoko y’ibibazo bya RDC (bakaryumaho). Byose babihuriza ku ruhare rw’u Rwanda. Ariko u Rwanda ntabwo rubayeho kubera bo.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko imbaraga z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zaganishije ku kohereza ingabo muri Congo, zakoze akazi neza mu guturisha ibintu.

Yavuze ko ibiganiro by’i Nairobi na Luanda ari byo byonyine byagejeje ku guhosha intambara akibaza aho ibindi byapfiriye ngo amahoro agaruke muri rusange.

Yagaragaje ko abantu bakwiriye kunenga ibikwiriye aho guhora batunga urutoki umutwe wa M23 ngo wanze kuganira na Guverinoma ya Congo kandi mu by’ukuri Congo ari yo yanze ibiganiro.

Ati Kuki mutanenga abakwiriye kunengwa kuri ibi? Niba hari ibyo u Rwanda runengwa, turabyakira. Ariko ntimumbaze impamvu u Rwanda rudakemura ikibazo cy’aba bantu. Ntibiri mu nshingano zanjye. Abagize M23 ni abaturage ba Congo.”

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’Akarere ziri muri Congo zigiye kurwanya M23 ko ahubwo ziri hariya kugira ngo zirwanye uwo ari we wese utazubahiriza ibijyanye no guhagarika imirwano, kandi ibyo nibivuze kurwanya M23.

Ati “Ababisobanura muri ubwo buryo, ni abashaka gukomeza kurwana, badashaka ko inzira ya politiki ikomeza.”

Yunzemo ko Aho mufite ukuri ku ruhande rumwe, ni uko kugira ngo inzira ya politiki ishoboke, ni uko RDC idakomeza kwanga kuyiyoboka. Niba mudashaka ibiganiro nk’uko ibiganiro bya Nairobi na Luanda bibisaba, ubwo ni iki mushaka?”

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abayobozi ba RD Congo badashaka gufata inshingano mu gukemura ibibazo.

Ati Niba badashaka ibiganiro, ni ibihe bisubizo batekereza cyangwa ibi bituganishaho?”

Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo afitanye na Tshisekedi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW