Igitaramo cya The Ben kizabera mu kigo cy’Ingabo z’u Burundi

Abategura igitaramo cy’umuhanzi The Ben agiye gukorera mu Mujyi wa Bujumbura i Burundi, batangaje ko basabwe ko kigomba kubera mu kigo cya Gisirikare mu rwego rwo gucunga umutekano w’abazacyitabira.

Ni igitaramo kizaba ku wa 01 Ukwakira 2023 cyimuriwe ahitwa muri “Mess des Officiers” kuko cyitezweho kuzakira abantu benshi.

Kwimura aho iki gitaramo cyagombaga kubera ngo ni inama abagiteguye bagiriwe n’ubuyobozi nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane.

Batangaje ko basabwe gushyira icyo gitaramo mu kigo cya Gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.

The Ben wageze mu gihugu cy’u Burundi ku wa 27 Nzeri 2023, azakorera ibitaramo bibiri muri kiriya gihugu.

Ku wa 30 Nzeri 2023 azabanza guhura n’abakunzi be, aho kwinjira bizaba ari 100 Fbu na miliyoni 2 ku meza y’abantu umunani.

Itike ya VVIP izaba ari miliyoni 10 Fbu aho umuntu azanywa, akanarya icyo ashaka hamwe n’abantu 10 azaba yasohokanye.

Ni mu gihe ku wa 1 Ukwakira 2023, mu gitaramo izabera mu kigo cya Gisirikare kwinjira ni ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, VIP ni ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu ni ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ameza y’abantu 8 ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5 Fbu.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Ukwakira, The Ben azagihuriramo n’abahanzi barimo Big Fizzo, Sat B, Bushali, Babo, Romy Jons usanzwe ari Dj wa Diamond n’abandi.

- Advertisement -
Igitaramo cya The Ben i Bujumbura kizabera mu Kigo cya Gisirikare (Photo IGIHE)

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW