Intabaza! Kiyovu yazengerejwe n’abasifuzi yasabye Ferwafa kurenganurwa

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, busaba ko ryayifasha kurwanya abasifuzi bamaze iminsi bayisifurira nabi nkana bikayigiraho ingaruka zituma itakaza amanota ku maherere.

Ni ibaruwa yashyizweho umukono na Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général kuri uyu wa Mbere.

Iyi kipe yandikiye Ubunyamabanga Bukuru bwa Ferwafa, busaba kurenganurwa nyuma yo kutishimira imisifurire ya bamwe mu bamaze iminsi bayisifurira muri shampiyona.

Muri iyi baruwa, hagaragaramo aho bavuga ko ku mukino w’umunsi wa Mbere wa shampiyona Kiyovu Sports yakinnye na Muhazi United kuri Kigali Pelé Stadium tariki 20 Kanama 2023, batasifuriwe neza kuko umusifuzi wo ku ruhande yimye iyi kipe penaliti yari yo kandi akabikora nkana.

Akomeje bavuga ko no ku mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona Kiyovu Sports ubwo yanganyaga na Gasogi United igitego 1-1, uwayoboye uyu mukino witwa Mulindangabo Moïse, yahaye Gasogi United penaliti itari yo nyamara ubwo Mugunga Yves yagushwaga mu rubuga rwa Gasogi United, iyi kipe yo ku Mumena ntihabwe penaliti nyamara bo babona bari bayikwiye.

Muri iyi baruwa ndende, basoje basaba Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, ko hakwiye kubaho ubufatanye bwo kurwanya uyu muco mubi wadutse.

Ibi kandi bije byiyongera ku byo Ndorimana uyobora Urucaca aherutse kuvuga nyuma yo kunganya na Gasogi, ko kuba Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yaravuze ko abakora amanyanga mu bice bitandukanye bya Siporo, afite icyizere ko bizagera aho bikajya ku murongo.

Kiyovu Sports yandikiye Ferwafa iyisaba kuyirenganura kubera imisifurire yayibereye mibi
Kiyovu Sports ivuga ko yibwe no ku mukino yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW