Itorero ry’Umudugudu ryagaragajwe nk’umuti mu guhashya ibirimo ubusinzi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yasabye abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Muhanga, ko imikorere y’Itorero ry’Umudugudu ishyirwamo imbaraga kugira ngo hakumirwe ikibazo cy’abana bata amashuri ndetse n’Urubyiruko rusinda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène akaba n’imboni y’Akarere ka Muhanga, yabwiye abavuga rikumvikana bo muri aka Karere, ko bakwiriye kongera kubyutsa  Itorero ry’Umudugudu risa n’iridakora rikagira uruhare mu gukumira ikibazo cy’abana bata amashuri kuko umubare wabo utangiye kwiyongera.
Ati “Dufite abana  9,5% mu Gihugu bataye amashuri abo bigaga mu mashuri abanza”
Dr Bizimana avuga kandi ko hari n’ikibazo cyo kurwanya igwingira kubera ko abana bagera kuri 33% mu gihugu hose bafite ikibazo cy’igwingira.
Avuga ko hatabaye gushyiramo imbaraga ngo Itorero rw’Umudugudu rinoze imikorere iyi mibare yakomeza kwiyongera.
Dr Bizimana uyobora MINUBUMWE avuga ko iri torero rizakemura amakimbirane abera mu ngo kuko yihariye 11,5%.
Ati “Nta handi ibi bibazo byakemukira usibye mu Itorero ry’Umudugudu”.
Yongeraho ko mu Mudugudu kandi hari ibibazo bya bamwe mu rubyiruko birirwa mu dusanteri(Centre) tw’Umujyi  banywa inzoga zisindisha aho gushaka ibyabateza imbere birimo kwihangira imirimo.
Ati “Bamwe muri urubyiruko rwiganjemo abakiri batoya batangira kunywa inzoga saa ine bakageza saa kumi nimwe z’Umugoroba.”
Minisitiri Bizimana ati “Iyo musomye inkuru zanditswe mu bitangazamakuru musanga harimo umugabo cyangwa umugore wishe uwo bashakanye, cyangwa se umwana wishe Umubyeyi.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko  gutumbagiza ibiciro by’inzoga yumva ari kimwe mu gisubizo Leta yavugutira umuti kuko byagora urubyiruko rwinshi kubona amafaranga angana gutyo yo kunywera.
Ati “Cyangwa bashakirwe ibindi bibahuza kuko ubusinzi buri mu rubyiruko bukabije.”
Dr Bizimana avuga ko kuzamura ibiciro by’inzoga ataricyo gisubizo, ahubwo ko bisaba kumvisha urubyiruko ububi n’ingaruka zo kunywa inzoga.
Ati “Nubwo icupa rimwe ryashyirwa kuri miliyoni hari abarigura.”
Minisitiri Bizimana yongeye gusaba izo nzego ko zigomba gukangurira ababyeyi bafite abana barangije amashuri yisumbuye, kwitabira Urugerero kuko kugeza ubu 70% by’Urubyiruko rurangiza arirwo rukunze kurwitabira, akavuga ko 30% rusigaye arirwo usanga rwanduza ingeso mbi bagenzi babo.
Ku rwego rw’Igihugu Itorero ry’Umudugudu ryatangijwe mu mwaka wa 2018.
Umwiherero w’Abagize inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga wabereye i Huye

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Huye