Kamonyi: Habarurema agiye kubaka umuhanda wa Miliyari irenga

Umuyobozi Mukuru wa Kabila Coffee Company Ltd, Habarurema Casimir avuga ko agiye kubaka Umuhanda wa Kaburimbo uzatwara Miliyari na Miliyoni 200 y’uRwanda.

Uyu Habarurema Casimir ni rwiyemezamirimo wabigize umwuga, avuga ko hari ibikorwa by’imirimo yo gutunganya kawa yimuriye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi abivanye mu Murenge wa Cyoko ho mu Karere ka Gakenke.

Habarurema yabwiye UMUSEKE ko mu cyanya cy’inganda aho yashyize ibyo bikorwa by’ubucuruzi, nta muhanda uhari uhagera cyangwa ngo ubahuze n’undi muhanda wa kaburimbo Perezida Paul Kagame yahaye Ibitaro by’amaso.

Avuga ko yafashe abakozi bashyiramo imashini babanza gukora uw’ibitaka ubu ukaba ari nyabagendwa ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru bakoresha nta nkomyi.

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko agiye gukurikizaho kuwushyiramo kaburimbo iva ku muhanda mugari ugahura n’uwo ugera ku Bitaro by’amaso.

Ati “Nasanze mu bushobozi mfite ngomba gutanga umusanzu wanjye nkubaka ibiri mu bushobozi bwanjye kubera ko nishimira Imiyoborere myiza n’Umutekano twahawe na Perezida Paul Kagame.”

Habarurema avuga ko ibyo amaze kugeraho abikesha iyo miyoborere, kuko aho Paul Kagame yavanye u Rwanda n’aho rugeze ubu ari heza.

Ati “ Iyo numvise impanuro ze, numva naba umwe mu bikorera bagomba kumwereka ko muri inyuma ngashyiraho uruhare.”

Avuga ko ubushobozi afite nta hantu abukura usibye kuba hari uyu mutekano utuma abasha gukora akabona ibimutunga, ayo asorera igihugu ndetse n’ayo agiye gushora yubaka iki gikorwaremezo.

- Advertisement -

Ati “Icyo turonse tugomba kukigaragariza mu bikorwa nk’ibi.”

Umukuru w’Umudugudu wa Nyagacyamu mu Murenge wa Runda, Rugwiro Ibrahim avuga ko ibyo uyu rwiyemezamirimo amaze gukora n’ibyo ateganya gukora byagombye kubera urugero rwiza n’abandi bamaze gushora amafaranga yabo mu kubaka inzu n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri ako gace.

Ati “Iyo umuntu ku giti cye yiyemeje gukora ibikorwaremezo biri mu nyungu rusange, akwiriye gushimirwa.”

Rugwiro avuga ko iyo urebye uko hari hameze mbere uyu muhanda w’ibitaka utarakorwa, ukareba nuko hameze ubu usanga hari itandukaniro rinini.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel avuga ko ibyo uyu mushoramari agiye gukora babyishimira, kuko umuhanda yatangiye kubaka ukoreshwa n’abantu benshi harimo n’abahafite inganda bafite ubushobozi nka we.

Ati “Umuhanda ni igikorwa remezo cy’ingenzi ibi ni urugero rw’ibishoboka.”

Niyongira avuga ko kuba byonyine yarahazanye uruganda ukongeraho no gukora Umuhanda uhenze wagombye gukorwa na Leta nta gisa nabyo.

Avuga ko hari undi mugenzi we uherutse gushyiraho amatara rusange acanira icyanya cy’inganda mu minsi ishize bashimira.

Umuhanda wa kaburimbo, Habarurema Casimir agiye kubaka ufite uburebure bwa kilometero 1 na metero 73.

Umuyobozi Mukuru wa Kabila Coffee Campany Ltd Habarurema Casimir
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel
Habarurema Casimir yabanje gutunganya umuhanda w’ibitaka wari umeze nabi

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.