Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Kamonyi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we bamaranye igihe gito
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Kamonyi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we bamaranye igihe gito

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE 18/09/2023 7:55
Kamonyi ni aho mu ibara ritukura cyane

Umugabo arakekwaho kwica umugore we bavanye guhinga, ngo yahengereye nyakwigendera ari koga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa  18 Nzeri 2023 ahagana saa tatu n’igice  mu mudugudu wa Nyakabande, mu kagari ka Buguri mu murenge wa Rukoma, mu karere ka Kamonyi niho humvikanye amakuru ko umugabo yishe umugore we.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yitwaga  MANISHIMWE Jacqueline uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko bikekwa ko yishwe n’umugabo we witwa NSHIMIYIMANA Emmanuel amukubise isuka mu mutwe no mu mugongo.

Abahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko bombi bari bavuye guhinga.

Umwe ati “Umugore yarimo yoga noneho umugabo aramuhengera amukubita isuka mu mutwe, no mu mugongo ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Buguri, Rusanijuru Cyrille yabwiye UMUSEKE ko batamenya icyatumye uriya mugabo yica umugore we, gusa icyo abaturage bahurije ngo ni ugufuha.

Yagize ati “Yahoraga abuza umugore we kuvugana n’abandi bantu, gusa icyo abaturage bahurijeho yaba yajije umugore we ni ukumufuhira, kandi RIB yatangiye iperereza.”

Gitifu Cyrille akomeza avuga ko  uriya muryango wari umaranye igihe gito bashinze urugo, kandi bari abacumbitsi muri Rukoma kuko mbere babaga muri Gacurabwenge ya Kamonyi.

Nyakwigendera akaba nta mwana asize kuko ntawe babyaranye n’umugabo we.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa hariya busaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko agira ingaruka ku muryango harimo nuko kwicana kandi haba hari ikibazo bagahera amakuru ku gihe ubuyobozi.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Kamonyi

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NSHIMIYIMANA THEOGENE 18/09/2023 7:55 18/09/2023 7:55
Inkuru ibanza APR FC – BATATU BARIMO MUPENZI Eto’o BASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 3 – AMAROZI
Inkuru ikurikira Umwambaro wa mukeba watumye Patrick arekura inshingano muri Rayon
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?