Karongi: Abantu babiri bapfiriye mu nzu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abasore babiri bo mu karere ka Karongi basanzwe mu nzu bapfuye, ni mu gihe umukobwa wari uryamye muri iyo nzu nawe yajyanywe mu Bitaro bya Kibuye ngo yitabweho.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, bibera mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca,  mu Mudugudu wa Kamuvunyi .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard,yabwiye UMUSEKE ko hatangiye iperereza ku cyaba cyishe abo basore gusa hakekwa Imbabura bari batetseho.

Ati “Ni byo koko abo basore uko ari babiri bitabye Imana. Niyomugbo Slim w’imyaka 17 na Ishimwe James w’imyaka 20. Bari mu nzu baryamye nijoro,ariko bari batetse ku mbabura.Birakekwa ko baba babuze umwuka ariko ubugenzacyaha bwaje gukora iperereza ngo barebe icyabiteye.”

Gitifu Nkusi yasabye abaturage kuba maso agira ati “Turakangurira buri muturage wse kuba maso no kugira amakenga y’ikintu cyose kugira ngo kitabashyira mu kaga ndetse no kubura ubuzima bwabo.”

Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW