Kigali: Imodoka yakoze impanuka ikomeye

Mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, umushoferi yarokotse impanuka aho imodoka yari atwaye yabuze feri, ahitamo kuyisekuza umukingo irashwanyagurika.

Ni impanuka yabereye ahitwa Ryamakomari-Ruhango mu maa saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023.

Uwo mushoferi wahise ujyanwa kwa muganga yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Corolla, ifite plaque RAB366 H.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe yavuze ko ubwo uriya mushoferi yaburaga feri, yafashe umwanzuro wo gukubita imodoka ku mukingo irashwanyagurika.

Ati ” Uwo mushoferi akomereka byoroheje ahita ajya kwa muganga, imodoka yo yangiritse cyane bikomeye, ntacyo yaramuye rwose.”

Gitifu Ntirushwa yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bahitondera kuko ari ahantu haamanuka kandi hagendeka neza ariko hateza impanuka.

Ati “Iyo warangaye kandi wongeje umuvuduko, mu gihe uva aho hantu uhita ujya mu ikorosi, guhinduranya imiterere y’umuhanda iyo utahamenyereye birakugora, ari nabyo bikomeje guteza impanuka.”

Ahabereye iyi mpanuka, muri uyu mwaka 2023 hamaze kubera impanuka eshatu zikomeye zirimo iyahitanye abantu batandatu.

Imodoka yangiritse bikomeye

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW