Kizz Daniel, Davido na Bwiza mu bagiye gutigisa umujyi wa Kigali

Ibihangange mu muziki wo ku mugabane wa Afurika birimo ba kizigenza mu njyana ya Afrobeat barimo Kizz Daniel, Davido, Tay C, Benjamin Dube, Bruce Melodie, Bwiza n’abandi barenga 25, bategerejwe mu birori byo gutanga ‘Trace Awards 2023’ bizabera i Kigali.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda.
Mu byiciro 22 by’abahatanye muri ibi bihembo baturuka mu bihugu 30, harimo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda.
Mu byamamare bizataramira mu Rwanda muri ibi birori harimo Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kalash (Martinique), KizzDaniel (Nigeria).
Harimo kandi Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terell Elymoor (Mayotte) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.
Abateguye Trace Awards & Festival 2023 batangaje ko hari abandi bahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bazatangazwa mu minsi ya vuba.
Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n’umuyobozi wa Trace Awards & Fesival, Valerie Gilles-Alexia, aherutse gutangaza ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kuko ari igihugu kiri ku murongo kandi gifite ibikorwa remezo bifasha abantu kwidagadura.
Yavuze ko usibye gutanga ibyishimo, bazakora ibishoboka byose abahanzi bo mu Rwanda bagakorana indirimbo n’abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu mahanga bahatanye muri ibi bihembo.
Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), aherutse kuvuga ko ibirori bya Trace Awards & Festival ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.
Yagize ati “Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y’ubukerarugendo ariko n’amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n’abandi.
Yagize ati “Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka (ko) byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk’Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa by’imyidagaduro.”
Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy nibo bahatanye mu cyiciro cyashyiriweho Abanyarwanda mu bihembo bya Trace Awards.
Ibyamamare bigiye guhurira mu birori bya Trace Awards& Festival bizabera i Kigali
NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW